Magufuli yahaye impano Diamond #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pereizida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yatunguranye ubwo yahamagaraga umuhanzi Diamond Platnumz akiyambura ingofero ye y'ishyaka rya CCM akayambika uyu muhanzi nk'impano y'uko akomeje ku mufasha kwiyamamaza.

Umuhanzi Diamond Platnumz ni umwe mu itsinda rinini ry'abahanzi barimo kwamamaza Perezida John Pombe Magufuli urimo kwiyamamariza kongera kuyobora Tanzania.

Perezida Magufuli ni we ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania rya CCM ryongeye kugirira icyizere ngo abe yarihagararira mu matora y'umukuru w'igihugu azaba mu kwezi gutaha.

Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza Mwanza, nyuma y'uko Diamond aririmbye agashimisha abantu, Magufuli yaramuhamagaye maze ahita amwambika ingofero ye yari yambaye ya CCM nk'ikimenyetso cy'uko yashimishijwe n'uburyo yashimishije abaturage.

Diamond yambitswe na Maufuli ingofero ya CCM\

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)