Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yasabye ibigo byose guhagarika kugenzura abakozi hakoreshejwe uburyo bushobora kuba intandaro y’ikwirakwira rya COVID-19, ikajya igenzura umusaruro wabo haba ku bakorera mu rugo muri ibi bihe cyangwa abemerewe kujya ku kazi.