Komite y'inzibacyuho ya Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wa mbere wavuye muri APR FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu cyumweru gishize ni bwo komite ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate yakuweho, isimburwa n'inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah, aho yahise atangaza ko bagiye gukora ibishoboka byose bakongera kubaka ikipe ya Rayon Sports.

Kuri iki cyumweru, ni bwo iyi komite yatangaje ko yasinyishije umukinnyi wa mbere, uyu akaba ari myugariro Niyigena Clement wakiniraga ikipe ya Marines Fc, ariko akaba yari yarayitijwe na APR FC.

Uyu myugariro wigeze no guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengejeimyaka 23 mu mwaka wa 2018, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka ibiri, akaba agomba guhanganira umwanya n'abarimo Rugwiro Herve, Kayumba Soter ndetse na Ndizeye Samuel.




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/komite-y-inzibacyuho-ya-rayon-sports-yasinyishije-umukinnyi-wa-mbere-wavuye-muri-apr-fc
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)