Kigali : Polisi yataye muri yombi abashinzwe umutekano bakubise umuturage mu Gatsata #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi y'u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize iti : "Twafashe Sindayigaya Ildephonse, Karangwa Jean Bosco na Ndahiro Elisa bari mu bashinzwe umutekano ku rwego rw'ibanze bagaragaye mu mashusho ku itariki ya 08 Nzeri bakubita Tuyisenge Evode, byabereye mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo".

Polisi y'u Rwanda ikomeza ivuga ko abitwaza gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda Coronavirus bagahohotera abaturage, batazigera bihanganirwa. Aha bagira bati : "Abitwaza kurwanya ikwirakwira rya Koronavirusi bagahohotera abaturage, ntibazihanganirwa. Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata mu gihe iperereza ririmo gukorwa n'urwego rubishinzwe."

Ni kenshi abantu batandukanye bagiye bagaragaza ko inzego z'umutekano zitandukanye zijya zibahohotera mu gihe batubahirije amabwiriza nyamara hari uburyo buteganywa n'amategeko baba bashobora guhanwamo bitabaye ngombwa ko abashinzwe umutekano bakoresha inkoni. Ibi byagiye byinumirwa ariko Polisi ishimangira ko itazigera yihanganira ababikora.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)