Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Bukuru Christophe yamaze guhagarikwa muri iyi kipe bitewe no kutubahiriza gahunda y'umutoza.
Muri iki gihe imikino mu Rwanda yahagaze kubera icyorezo cya COVID-19, ndetse no gukora imyitozo abantu ari benshi bitewe, APR FC yatanze gahunda y'imyitozo ku bakinnyi ngo banjye bikoresha ubundi batange raporo ku batoza.
Bukuru Christophe we akaba atarubahirije iyi gahunda byatumye ubuyobozi bw'ikipe bumuhagarika.
Umuvugizi w'ikipe ya APR FC, Kazungu Claver, yemeje aya makuru ko Bukuru Christophe yahagaritswe muri APR FC bitewe n'uko atubahirije gahunda y'ikipe, gusa ngo yamaze gusaba imbabazi.
Ati“Bukuru yahawe igihano, kubera kutubahiriza amabwiriza. Abakinnyi bose bahawe imyitozo bazakora mu rugo, bikazagaragara ko wayikoze ugatanga amashusho, Bukuru rero ntacyo yakoze, ubuyobozi bwa APR FC bwabaye bumuhagaritse ariko yasabye imbabazi n'umubyeyi we amusabira imbabazi, hategerejwe icyemezo cy'ubuyobozi.”
Bukuru Christophe yinjiye muri APR FC umwaka ushize wa 2019 avuye muri Rayon Sports, akaba ari umwe mu bakinnyi bafashije APR FC mu mwaka w'imikino wa 2019-20.
source http://isimbi.rw/siporo/article/bukuru-christophe-yafatiwe-ibihano-na-apr-fc