Julius Chita yahishuye Nyampinga w'u Rwanda yakunze mu babayeho bose n'icyo yamukundiye(VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru akaba n'umunyarwenya, Julius Chita yavuze ko muri ba Nyampinga bose b'u Rwanda babayeho uwo yakunze ari Mutesi Jolly.

Mu kiganiro na ISIMBI, Julius Chita yavuze ko Nyampinga w'u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly ari we Nyampinga w'u Rwanda yakunze.

Avuga ko ikintu cya mbere akundira uyu Nyampinga ari uko ari umukobwa utajya ucika intege.

Ati"Nkunda Mutesi Jolly, ikintu Mutesi Jolly mukundira ni umukobwa utajya ucika intege uhora utekereza ibintu biri mu murongo muzima, urabizi muri sosiyete tubaho mu buryo butandukanye tukagira n'imitekerereze itandukanye bitewe n'ubuzima twakuriyemo."

Yakomeje agira ati"Mutesi Jolly ni umuntu ufasha mugenzi we agashyigikira igitekerezo cye kandi mu buryo bwiza, ni umukobwa ufite imishinga ifatika muri make Mutesi Jolly ni umukobwa ufite ubwenge kandi afite ejo hazaza heza."

Miss Mutesi Jolly, Chita avuga ko ari we akunda muri ba Nyampinga b'u Rwanda babayeho

Reba ikiganiro na Julius Chita

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)