Gutera akabariro , gusomana birambuye nka bimwe mu byiganje muri Filime Nyarwanda ‘My Aunt’ yahagurukije benshi. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 


By EMMMYSON BAKUNDA

Itsinda ry’abakinnyi b’abahanga muri sinema ,bakomeje gukurura benshi bashishikajwe n’ibikorwa byabo biri gufata indi ntera yo ku rwego rw’Afurika, Aha ariko bigaterwa n’imitegurire idasanzwe mu Rwanda , amashusho akoze ku rwego mpuzamahanga, imikinire itajenjetse nk’uko byakunze kugaragara mu film zo mu Rwanda.

Nyuma yo guhuza ubuhanga bwabo n’inkuru ifite ireme byatumye Filme yabo iza muzambere zarebwe cyane mu Rwanda doreko imwe murizo yarebwe n’abarenga ibihumbi Magana arindwi (750k Views) kuri ku rubuga rwa youtube kuri Channel ya Talentu Tv.

Iyi Filime yiswe ‘House Girl And My Son’  irimo inkuru y’umusore ukunda umukozi w’Iwabo maze nyina akazabafata bari gusambana , nyuma y’Impano uyu mukobwa w’umukozi wo murugo yari ahawe bikamushimisha. Iyi Film kuko ikoranye n’amagambo yo mu Cyongereza bituma benshi bayisobanukirwa neza , byatumye irebwa cyane henshi muri Afurika maze inatangwaho ibitekerezo birenga 500 byabifuza ibindi bice byayo.

REBA My AUNT Episode 1 English subtitles || UBUMANZI

Zenc Film iri kuzana impinduka muri sinema Nyarwanda , ubu iri gufatwa nk’iyoboye izindi mu gihugu , nk’uko amarangamutima y’abantu bari gukurikira Filime y’uruhererekane nshya Bise ‘My Aunt’ nayo ifite amagambo yo mu Cyongereza (Subtitles) bari kubigaragaza mu bitekerezo bari gutanga.

REBA Filime My AUNT Episode 5 English subtitles || UBUMANZI

Ubu iyi Filime “My Aunt” igeze ugace ka 5.

Twifuje kumenya ibanga aba bakora izi Filime bakoresha maze Producer Enizenc adusubiza agira Ati: “Filime n’ikintu umuntu ajya gukora akabanza akacyitondera , twe ibanga ntarindi n’uko dutegura neza twitonze , ibyo tuba tugiye kwereka abantu, dufite ibikoresho kabuhariwe , abakinnyi bumva neza ibyo barimo , ndetse n’imyandikire yinkuru zikenewe muri Sosiyete.”

Iyi film ishingiye ku nkuru y’umusore uza gusura uncle we mu biruhuko, maze uncle akagira ubutumwa bw’akazi kure, akahasiga wa musore ariko umugore wa uncle ntamworohere bakisanga basigaye baryamana, mugihe n’uyu musore uba witwa Arno  aba afite umukunzi.

Reba Filime HHouse Girl And My Son | Rwandan Short Movie yarebwe nabenda kugera kuri miliyon bari hirya no hino kw’Isi.

Barasomana kugeza naho bakoze imibonano y’abakuze ntacyo bibabwiye cyangwa bikanga.
Umusore Steven Kabayabaya ukina nka Arno.
Ingabire Claudine nka Sister Jojo yagarutse no mugice cya 5 cya My Aunt.
Naomi Tuyiringire ukina nka Joseline muri iyi filime ikunzwe na benshi mu Rwanda no hanze yaho , doreko ifite na Subtitles.
Longin IRUNGA usanzwe ari icyamamare muri sinema Nyarwanda.
Igihozo Nshuti Mireille ukina Nka Jojo muri iyi Filime My Aunt.

KANDA HANO UKORE LIKE KURI FACEBOOK PAGE YACU YA INGINGO.COM

KANDA HANO UKORE SUBSCRIBE KURI YOUTUBE CHANEL YACU YA INGINGO TV

Share on:
WhatsApp

The post Gutera akabariro , gusomana birambuye nka bimwe mu byiganje muri Filime Nyarwanda 'My Aunt' yahagurukije benshi. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)