Umuraperi Fireman yavuze byinshi ku nkuru ye iteye agahinda byiganjemo kubura ababyeyi akiri muto , aho mu kuvuka kwe hagati ye nyina hagombaga kubaho umwe , maze bikarangira uyu Uwimana Francis (Fireman) abayeho nyina agapfa. Kubura ababyeyi akiri muto byatumye akurira mu bibazo.
Uyu muraperi uherutse gutera ivi akambika impeta umukunzi we bitegura kurushinga, ubundi yavutse mu mwaka wi 199. Ubwo bari bamutwite, se yitabye Imana hashize igihe gito nawe aravuka ariko kubera ukuntu nyina yari amerewe nabi , byasabye ko hagati y’umwana na nyina hasigara umwe , maze atakaza ababyeyi bombi atyo bituma atangira gukurira mu miryango igiye itandukanye.
Ubwo yari ageze muwa kabiri wayisumbuye , umubyeyi wundi wamureraga nawe yaje kwitaba Imana. Icyo gihe kuko yiganaga na Jay C bari n’inshuti cyane magara , niho yahise ajya kuba.

Aha yahahuriye n’urungano rukunda umuziki rwarimo uyu Jay C ndetse na Bull Dog wari waramaze kwinjira mumuziki kandi ari n’umuturanyi wabo.
Bimwe mu byaranze imibereho ye impano , ubushobozi , n’ibindi yanyuzemo.
Uyu muraperi avuga ko yakinnye Football nk’umunyezamu, gusa indoto ze ntiyabashije kuzigira impamo kubera amikoro yatumye kubona ibikoresho byo gukinisha byaramubereye ikibazo gikomeye cyane.

Usibye Football yagerageje gukina na karate, avuga ko yari umuhanga kuko yigeze gutoranywa mu ikipe y’Igihugu y’abato.
Nyuma yo kwegukana umukandara w’icyatsi muri uyu mukino, Fireman ntiyabashije gukomeza kuko yavuye ku kigo yakiniragaho.
Arangije amashuri yisumbuye nibwo avuga ko yisanze mu muziki, aba icyamamare, ibya karate na ruhago birangirira ku ishuri.
Fireman avuga ko guhugira mu muziki, gutwarwa n’ubwamamare no kwinjira mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga, byahagaritse imyitozo yose yakoraga mbere.
Uyu muhanzi avuga ko uwamuha kugira andi mahitamo atanyuza ubuzima bwe mu nzira bwanyuzemo.
Yagize ati “Buriya bisa nkaho iri ariryo geno ryanjye. Ariko mbaye ndi uhitamo ntabwo nahitamo iyi nzira. Nakwiga nkarangiza na kaminuza. Nkishakira akazi ngatebeza nkajya mu buzima butandukanye no kumenyekana.”
“Kumenyekana biragoye, byanyiciye ubuzima nubwo ntarirarenga. Mbaye ndi uhitamo sinahitamo guca iyi nzira. Nagerageza gushaka indi nzira ituma ntamenyekana.”
Uyu muraperi yavuze ko ubuzima bwo kumenyekana bugorana kuko bisaba kwitwararika cyane.

Ati “Hari benshi bakora ibirenze ibyo dukora ariko batamenyekana, twe ibyinshi batuvugaho baba banatubeshyera ariko nyine bitujya ku mutwe.”
Yakomeje avuga ariko nanone ko aya mahitamo yose aterwa n’imyaka umuntu aba arimo. Ati ”Nko mu bwana byanze bikunze nahitamo kuba Fireman ariko ku myaka mfite simpamya ko aribyo nahitamo.”
Fireman avuga ko gukurira mu buzima bw’ubupfubyi hari ingaruka zikomeye byamugizeho.
Ati ”Umwana kumurera neza ni uguhozaho, umuntu iyo umweretse ikintu, ntumutware gisirikare bituma amenya ububi n’ubwiza ukamufatira umwanzuro nawe yiyumvamo. Njye rero mu buzima nakuze ntinya abantu bakuru, byangizeho ingaruka kuko hari igihe najyaga mbihisha nkajya kugerageza ibyo badashaka wenda bitari na byiza.”
Agira inama abana b’imfubyi akababwira ko hari ubundi buryo Imana iba yaragennye bwo kuzagera ku nzozi zabo ariko bibasaba kubasha guhitamo neza kandi bagashyiramo imbaraga mu kuzikabya.
Ati “Twese tuba twaravutse nk’abandi kandi Imana idukunda kimwe. Ikintu kibi kizakubaho ni wowe uzaba wakigizemo uruhare. Nuhitamo kubaho neza uzabaho neza, nuhitamo kubaho nabi niko uzabaho.”
“Ibanga ni ukumenya inshuti ugira, ugahitamo inziza kuko zigusiga ibyiza byazo. Nuhitamo imbi nazo zizagusiga ibibi byazo. Kunda ibyiza kuko ibyiza nabyo bizagukunda binakuzire ubeho neza. Nuramuka ukunze ibibi nabyo bizagukunda binakuzire usange ubayeho nabi.”

Umwaka utaha muri Mutarama, Fireman azaba yizihiza isabukuru y’imyaka 30. Naramuka ayizihije azaba aciye akagozi kuko imyaka ibiri yari ishize itariki ye y’amavuko igera afunze.
Mu 2019, tariki 4 Mutarama zageze uyu muraperi ari kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa, muri uyu mwaka 2020, iyi tariki yamusanze afunze akurikiranyweho ibyaha byavugwaga ko yaba yarakoreye Iwawa.
The post (Mama yaranyitangiye arapfa ndarokoka) Inkuru y'agahinda k’ubuzima bw’inzitane umuraperi Fireman yanyuzemo. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.