“Chris ndamukunda by’ukuri.” Amagambo y’akanyamuneza Rihanna yavuze kuwahoze ari umukunzi we Chris Brown benda gusubirana. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 


By EMMMYSON BAKUNDA

Rihanna yatangaje ko agikunda uwo uwo batandukanye Chris Brown nkuko bizanahora iteka ryose. Mumwaka wa 2009 Uyu muhanzi munjyana ya Pop na RnB Chris Brown , yakubise Rihanna aramubabaza cyane ubwo hari mw’ijoro rya Grammy Award, ibi maze biza kumuviramo gutandukana burundu n’uyu mukobwa bahoze imitima iterera hamwe ndetse afatirwa nibihano bikakaye birimo no kutazongera kugera ahantu Rihanna ari na rimwe.

Ubwo yakubitaga Rihanna byamuteje ibibazo kuburyo yahangayitse bikomeye , ndetse anahabwa ibihano birimo Kugeragezwa imyaka itanu, gukora umuganda rusange amezi atandatu , maze ikirenze byose , anategekwa kujya aguma kure ya Rihanna muntera ya metero 50 bategeranye. Nyuma yibi byose byabaye ariko icyi cyamamare mundirimbo nka ‘Love On The Brain’ Rihanna yavuzeko ibyo byose byabaye bitakuyeho kuba nanubu yaba agikunda Chris.

Rihanna ubwo yavugiraga kuri podcast ya Supersoul Coversations ya Oprah Winfrey yagize ati: “Twarongeye twubura ubucuti bwacu. Ubu turi inshuti magara.” Yakomeje agira ati: “Twongeye kubakana ikizere muri twe, ikindi kandi – Turakundana nkuko bishobora kuzahora. Ibyo sibintu tutazigera duhindura. Sikintu Wabasha gucecekesha iyo wabaye mu rukundo.

“Ntekereza ko yari urukundo rw’ubuzima bwanjye. Niwe rukundo rwanjye rwa mbere. Ndabibona ko akinkunda nka mbere ntubwo twaba tutari kumwe. Ndamukunda rwose. Ikintu cy’ingenzi kuri njye rero nuko afite amahoro. Ntamahoro naba mfite abaye atishimye na gato, cyangwa abaye ari wenyine mwirungu. “

Chris Brown niwe musore wambere wakundanye na Rihanna.

Uburyo yumvishijemo ibi bintu, byatumye Oprah amubaza niba bashobora kongera kubyutsa urukundo bahoze bafitanye. Maze Uyu muhanzikazi ashubiza yeruye ati: “Ari mu mubano wa wenyine. Ndi umuseribateri,  Kuva itegeko ryo kutegerana ryavaho twakomeje kugenda twegerana , tukagerageza ubucuti , twarabikemuye , gahoro gahoro, ntago byari byoroshye, mbese ntibyoroshye. “

Chris Brown yahoranaga icyoba iyo yibukaga ukuntu yabonaga mumaso ya Rihanna huzuyemo amaraso nyuma yuko yari amaze kumukubita ibipfunsi.

Ayo marorerwa yabereye mu modoka ubwo aba bombi Rihanna na Chris Brown bari kwerekeza muri Grammy , bapfuye ubutumwa bugufi yari abonye muri terefone ya Chris iturutse kuwundi mugore, bahise batongana maze bibaviramo kurwana byo gukomeretsa.

Nyuma y’Imyaka 11 yose , Rihanna yavuzeko ari  mubihe byo kubabarira nyuma yo kubabarira se umubyara kubera ukuntu yitwaraga nabi kuri mama we. Rihanna yabwiye Oprah ko yongeye kubyutsa umubano we na se, ibi binamutegeka kubabarira abikuye ku mutima uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo “With You” Chris Brown.

Yabisobanuye agira ati: “Nakosoye umubano wanjye na papa. Nari Namurakariye cyane, kandi nari narakariye ibintu byinshi kuva nkiri umwana kandi sinshobora kumutandukanya nk’umugabo kandi nka papa wanjye.”

Yakomeje agira ati: “Natekerezaga ko nze Chris Brown ariko nsanga ari urukundo rwandujwe. Byagaragaraga nk’urwango kubera ukuntu byari bibi , bibabaje cyane . nasanze ari ngombwa ko mubabarira kuko namwitagaho kugeza nanubu. Kandi umunota nafatiye imyanzuro nkiyi nibwo numvishe ntangiye kubaho.”

Igitangaje ngo n’ukuntu muri uwo mugoroba haba ibyo , ubuntu wa mbere Rihanna yumvaga ahangayikiye ari Chris , ukuntu yatinyutse akamubabaza kuriya  , ndetse ngo yumvaga ameze nkaho yagambaniwe na buri umwe , we avuga ko yari yababaye kuburyo ntanundi wakwiyumvisha ubwo buribwe.

AMAFOTO YARI RIHANNA NA CHRIS BROWN UBWO BARI BAGISHYUSHYE MU RUKUNDO.

Share on:
WhatsApp

The post "Chris ndamukunda by'ukuri." Amagambo y'akanyamuneza Rihanna yavuze kuwahoze ari umukunzi we Chris Brown benda gusubirana. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)