Esipanye: Uwavurwaga COVID-19 yacitse abaganga ajya kwidagadura ku mucanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye ahitwa La Zurriola mu Mujyi wa San Sebastian uherereye mu Majyaruguru y'icyo gihugu. Icyakora nyuma y'uko bimenyekanye ko yarenze ku mabwiriza, yongeye gufatwa ndetse yambikwa n'amapingu kuko yasaga n'uteza amahane. Bagenzi be ngo ni bo bahamagaye abapolisi n'abaganga nyuma yo kumubona yavuye aho avurirwa akigira ku mazi.

Amakuru aravuga ko uyu mugore yari asanzwe akora nk'umurinzi ku mucanga uzwi cyane wa San Conastian mu gace ka La Concha.

Biteganyijwe ko azahanishwa igihano gikomeye azira kuva aho yari aherereye mu kato. Ashobora gucibwa agera ku 5.500 by'Amayero (abarirwa muri miliyoni esheshatu mu mafaranga y'u Rwanda).

Iki gihano ngo gishobora kwiyongeraho agera ku bihumbi 100 by'Amayero (miliyoni 114 mu mafaranga y'u Rwanda) mu gihe byaramuka bigaragaye ko hari umuntu yanduje COVID-19 biturutse kuri uko kurenga ku mabwiriza ku bushake.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/esipanye-uwavurwaga-covid-19-yacitse-abaganga-ajya-kwidagadura-ku-mucanga
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)