Abantu barasabwa kwitondera imiti gakondo bivugwa ko ivura Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abahanga baburira abanywa tangawizi n
Abahanga baburira abanywa tangawizi n'ibindi bibwira ko byabarinda ubwandu bwa Coronavirus

Ibyo biravugwa mu gihe hari abantu benshi bahanahana amakuru bavuga kuri iyo miti gakondo ko yabarinda Covid-19, bavuga ko bayivangavanga bakanywa ariko batazi ibyo banyoye ndetse n'ingano yabyo, ku buryo ahubwo byabagiraho izindi ngaruka.

Impuguke mu bijyanye no guhangana n'indwara z'ibyorezo, Dr Menelas Nkeshimana, avuga ko abantu bagombye kwitondera ibyo banywa, bakabanza bakamenya ibibigize.

Ati “Mu kiganga ubundi turigengesera, nashishikariza abantu kujya babanza bagasoma cyangwa bakabaza ibigize ibyo bagiye kunywa. Niba ari tungurusumu umuntu yagombye kubanza kuyisobanukirwa, akamenya uduce tuyigize (molecules) n'uko twitwa bityo akamenya iyo afata uko ingana ndetse n'uko bigenda iyo ihuye na virusi ya Covid-19 mu maraso”.

Ati “Urugero nk'iyo umuntu arwaye ‘grippe' akenshi afata indimu akayirya cyangwa akayinywa ikaba yamworohereza. Umuti si indimu ahubwo ni Vitamine C iri muri iyo ndimu isanzwe ifite imikorere runaka mu mubiri (anti-oxydant), ibyo biba bifite uko bisobanurwa ariko nk'uruvange rwa tungurusumu, tangawizi n'ibindi bishobora kukugiraho ingaruka ntumenye uko ubyitwaramo”.

Dr Menelas yongeraho ko imiti nk'iyo ya gakondo yemewe kuko ifite n'urwego ruyihagarariye ruzwi na Minisiteri y'Ubuzima, ngo ni na rwo rwagombye gusobanura iby'imikoreshereze y'iyo miti bityo abantu bakamenya uko bayikoresha, gusa ngo ni ukubyitondera muri iki gihe cya Covid-19 kuko hari benshi baba bavuga ko bafite imiti yayo.

Kugeza ubu nta muti uraboneka wo kuvura Covid-19, gusa ngo hari imiti yongera ubudahangarwa bw'umubiri bigatuma uwanduye iyo ndwara akomeza kubaho nk'uko Dr Nkeshimana abivuga.

Ati “Imiti itangwa ku barwayi ba Covid-19 iratandukanye ariko ni iyo kugabanya ingaruka iyo ndwara igira ku muntu, ukorora ukamuvura inkorora, uwafunze ukamufasha guhumeka neza ndetse ukanamugabanyiriza umuriro. Ibyo bituma virusi za Covid-19 zidakomeza kwiyongera mu mubiri kuko zitaba ziri ahantu heza zishimiye”.

Ati “Ibyo rero ni byo bizamura ubudahangarwa bw'umubiri bityo umuntu agakomeza kubaho, gusa habonetse umuti wica izo virusi byaba byiza ariko ntawuhari. Chloroquine ivugwa wayiha umuntu ku kigero kiri hejuru ikabangamira virusi ariko ikangiza imikorere y'umubiri ku buryo umuntu yanapfa, ntacyo byaba bimaze rero”.

Uwo muganga asaba abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, cyane ko ngo amaherezo izarangira, ariko ngo byaba byiza irangiye n'abantu bahari itarabahitanye.




source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/abantu-barasabwa-kwitondera-imiti-gakondo-bivugwa-ko-ivura-covid-19
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)