-
- Ambasaderi Joseph Rutabana
Mu bashyizwe mu myanya harimo Col Joseph Rutabana wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda asimbuye Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage.
Col Joseph Rutabana yari asanzwe ari ambasaderi w'u Rwanda muri Israel. Asimbuye Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage wari umaze imyaka 11 ari Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda (kuva muri Nyakanga 2009).
-
- Ambasaderi Frank Mugambage
Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya n'Inama y'Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatanu, harimo Mironko Fidelis wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Turukiya.
Kanda HANO urebe abashyizwe mu myanya bose, ndetse n'ibyemezo byose by'iyi nama y'Abaminisitiri.

source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/col-joseph-rutabana-yagizwe-ambasaderi-w-u-rwanda-muri-uganda-asimbuye-gen-frank-mugambage

