Abanyonzi bemerewe gukora mu duce bari bemerewe gukoreramo, Amashuri agiye gutangira, ingendo zakomorewe, amasaha yo gutaha yahindutse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, iyobowe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame , yatangaje ko ibikorwa bitandukanye byari byarafunzwe na Covid-19 , byongeye gufungurirwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid_19.

Inama y'Abaminisitiri yateranye yemeje ko, abanyonzi bemerewe gukora mu duce bari bemerewe gukoreramo.  Barasabwa kubahiriza amabwiriza y'Inzego z'ubuzima ndetse no gukoresha ingofero zabugenewe (helmet/casques) kugira ngo birinde banarinda abo batwara ingaruka zaturuka ku mpanuka

Itangazo ry'Ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri rivuga ko Amashuri azafungurwa mu gihe cya vuba,ingendo zihuza umujyi wa Kigali n'intara na Rusizi mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zemewe.Amasaha y'ingendo yakomorewe yongerwaho isaha ava saa Tatu ashyirwa saa Yine z'Ijoro.

Iri tangazo ryagize riti 'Amashuri azafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo. Gahunda y'uko azatangira izatangazwa na Minisiteri y'Uburezi hashingiwe ku isesengura rizakorwa.''

Dore muri rusange ibyemezo byafatiwe mu nama yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020






Source : https://impanuro.rw/2020/09/26/abanyonzi-bemerewe-gukora-mu-duce-bari-bemerewe-gukoreramo-amashuri-agiye-gutangira-ingendo-zakomorewe-amasaha-yo-gutaha-yahindutse/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)