Byihuse umugabo yahise asaba gatanya nyuma yo kumenya ko ubwiherero bwo mu rugo bwazibye kubera udukingirizo 80 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo yahise afata icyemezo cyo gutandukana n'umugore nyuma yo gutahura ko itiyo itwara umwanda wo mu bwiherero bw'iwe mu rugo yazibye kubera udukingirizo dusaga 80 kuko hari n'utwo bavuga ko batabashije kubona twose twakoreshejwe tukajugunywamo.

Ni mu gihugu cya Nijeriya , amakuru yamenyekanye kubera umwana w'umusore watakambiraga nyirarume ngo ye gusenda uyu mugore nyuma yo gufatwa n'uburakari ubwo umukozi ukora mu by'amazi atahuye ko itiyo itwara umwanda yazibye, agakuramo udukingirizo dusaga 80 twakoreshejwe tukaba ari two twatumaga ubwiherero bwe bwo munzu budakora.

Uyu musore yatangarije ikinyamakuru Nairaland, ko urugo rwa nyirarume rwari rumaze imyaka ibiri, ruri busenyuke kubera ko yababaye cyane.

Akavuga ko nyirarume yatunguwe bikamubabaza cyane kuko kenshi aba yagiye mu ngendo kandi inshuro zose we nta n'imwe yigeze akoresha gakingirizo ku mugore we.

Ibi bijya kuba Aba bombi bizihizaga isabukuru y'imyaka ibiri bashanye kandi bari bafitanye umwana umwe w'umukobwa.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)