Yishyuriye umugabo kaminuza arangije amubwira ko bataberanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyandwi Alice, umubyeyi wo mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Gikonko, Intara y'Amajyepfo avuga ko kuri ubu abayeho nabi nyuma yo kurihira umugabo we Kaminuza yayirangiza akavuga ko bataberanye batakiri ku rwego rumwe.

Alice yashakanye na Nyamabumba Venant mu mwaka w'I 1994 nkuko impapuro z'irangamimerere zibigaragaza bakaba barabyaranye abana umunani(8) ariko umwe aza kwitaba Imana, uyu Mugore avuga ko nyuma yo kubana na Venant bagasezerana ivanga mutungo byaje kuba bibi cyane mu mibanire yabo nyuma y'uko avuye kwiga kaminuza bikaza kurangira amubwiye ko bataberanye, bagomba kugabana imitungo yabo.

Nyandwi Alice, avuga ko umugabo we bashakanye yarize Amashuri atandatu abanza, usibye igare yashakanye uwo Mugore ngo ntakindi kintu yarafite doreko avuga ko bashakaniye mu gihugu cy'Uburundi.

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda Nyamabumba Venant yiyeguriye itorero biza kurangira agiriwe icyizere cyo kujya kwigira ubu Pasiteri, nyuma yo kuvayo yagaragaje ingeso mbi bituma itorero rimuhagarika afata umwanzuro wo kujya kwiga Kaminuza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yagiye Umugore we ariwe umurihira amashuri.

Nkuko bitangazwa na Nyandwi Alice, avuga ko nyuma yo kugaruka avuye kwiga Umugabo we yamubwiye ko bataberanye ndetse badakwiye no kubana nk'umugabo n'umugore amubwira ko bagomba kugabana imitungo yose bakaka gatanya.

Ikibazo cyaje gukomera ubwo uyu Mugabo yafataga umwanzuro wo kujya mu Ntara y'Iburasirazuba aho yaje gushaka undi mugore wa kabiri mu buryo butanyuze mu mategeko, gusa Umugore akomeza kwita ku bana batandatu yarasigaranye kuko umukuru muribo yari yaramaze gushaka Umugore.

Alice yaganiriye n' INTYOZA dukesha iyi nkuru, maze  avuga ko nubwo yikokoye akarihira Umugabo we amashuri kugeza muri Kaminuza aho yarangije muby'ubuganga nta Mwana wabo wigeze arangiza n'ayisumbuye kuko uwize amashuri menshi yagarukiye mu wa gatatu w'amashuri y'Isumbuye.

 

Ikibazo cyabo nyuma yo gufata indi ntera, Umugabo yahisemo kwitabaza inkiko ngo babahe gatanya ariko biza kurangira Umugore avuze ko atakwemera gatanya mu gihe amafaranga Umugabo yigiyeho ari ayo yagujije Banki mu izina rye kugirango Umugabo yige.

Yagize Ati: 'Reba yanze kwishyura umwenda umaze kugera kuri milliyoni icyenda na maganane na mirongo itandatu na birindwi n'amafaranga atatu (9,460,003Frws) kandi arashaka ubutane ngo nishyure njyenyine, arashaka ko tugabanamo kabiri ngo ibyange bibe aribyo bitangwa kandi umwenda wafashwe mwishyurira Kaminuza'.

Usibye kuba uyu Mugabo yarataye uwo bashakanye ngo biragoye kubona umwana we ashobora kugira icyo akura mu mirima yabo kuko iyo hagize nubigerageza yenda kumwica aho yafashe umwana we avuye gutema igitoki akimwikoreza ku mutwe amuzengurutsa muga santere akikoreye.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gikonko Murenzi Augustin, avuga ko ikibazo cy'uyu Muryango akizi ndetse Ubuyobozi bwashatse kumvikanisha impande zombi ariko bikananira.

Yagize Ati:'Nibyo koko ikibazo cyabo bombi ndakizi ariko habayemo kudahuza ku mpande zombi aho Umugore ashinja Umugabo ku mwanga nyuma yo kumurihira ishuri avuga ko bataberanye, ariko Umugabo nawe akamushinja ko ari umunyamahane amuhoza ku nkenke'.

Usibye kuba ibibazo byabo byarajyanwe no mu nteko z'Abaturage, uyu muyobozi akomeza avuga ko ikibazo cyabo cyageze no mu nkiko bashobora kuba baranabatandukanije ariko imyanzuro y'urubanza itarasahoka.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)