Bya bihe! Ku munsi nk'uyu amatara yaka Amavubi yanyagiye Seychelles 7-0(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwaka urashize Amavubi y'u Rwanda asezereye Seychelles abona itike yo kujya mu matsinda yo guhatanira itike y'igikombe cy'Isi cya 2022, nyuma yo kuyitsinda ibitego 10-0.

Ni urugendo rwatangiye tariki ya 5 Nzeri 2019 ubwo Amavubi yatsindiraga Seychelles muri Seychelles ibitego 3-0 bya Hakizimana Muhadjiri, Yannick Mukunzi na Kagere Meddie.

Nyuma y'iminsi 5, tariki ya 10 Nzeri 2019(ku munsi nk'uyu), byari ibirori kuri Stade Regional ubwo Amavubi yari yakiriye Seychelles mu mukino wo kwishyura.

Ni umukino wari utegerejwe na benshi bitewe n'intsinzi Amavubi yari yakuye hanze.

Ni umukino wabaye ku isaha ya saa 18:00' z'i Kigali mu Rwanda, abasore b'Amavubi bakaba bataratengushye abanyarwanda kuko baje kuyinyagira 7-0 maze bakomeza ku giteranyo cy'ibitego 10-0.

Ibitego 2 bya Jacques Tuyisenge ku munota 29 na 34, 2 bya Kagere Meddie ku munota 28 na 51, 1 cya Djihad ku munota wa 17, 1 cya Mukunzi ku munota wa 57 na 1 cya Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 79 ni byo byatumye abanyarwanda iryo joro bataha baririmba bati'batsinde! batsinde!'

11 bari bitabajwe kuri uyu mukino

AMAVUBI: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Emery Bayisenge, Rwatubyaye Abdul, Yannick Mukunzi, Muhire Kevin, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjiri, Meddie Kagere na Tuyisenge Jacques.

Seychelles: Barra Romeo, Bacco Errol Olivier, Constance Adrian, Sourris Michel, Esther Stan, Sinon Keren, Vidot Sennky (c), Mothe Dean, Vioot Gerick, Labrosse Brandon na Franchette Brandon

Mu matsinda yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022, Amavubi yaje kwisanga mu itsinda E kumwe na Uganda, Kenya na Mali

Jacques Tuyisenge wari kapiteni kuri uyu mukino yatsinze ibitego 2
Rutahizamu Meddie Kagere yatsinze ibitego 2 muri uyu mukino
Bizimana Djiahd umwe mu bakinnyi bigaragaje kuri uwo mukino
Hakizimana Muhadjiri ni we watsinze igitego cya nyuma
Yannick Mukunzi yatsinze igitego mu mukino ubanza n'uwo kwishyura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)