Burundi: Perezida Ndayishimiye Evariste yavuze icyatumye atitabira inama y'abakuru b'ibihugu yari kubera i Goma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Repubulika y'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasobanuye icyatumye atitabira inama y'abakuru b'ibihugu yari kubera i Goma, inama yatangaje ko atazitabira.

Hari tariki ya 12 Nzeri habura amasaha make ngo iyi nama ibe tariki ya 13, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Burundi yatangaje ko Perezida Ndayishimiye atazayitabira inama bitewe n'izindi gahunda afite mu Burundi.

Kuri uyu wa 25 Nzeri 2020, Perezida wa Repubulika y'u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu kiganiro uyu Mukuru w'Igihugu yagiranye n'itangazamakuru, yasobanuye ko Perezida Tshisekedi yari yabatumiye ngo bahure nk'inshuti, nta rwego iherereyeho ku buryo umwe utari kuyibonekamo bitari kubuza abandi kuyikora.

Ati:'Ni inama nk'uko wabwira inshuti mwumvikana uti nimuze duhure, tuganire ku bibazo bimwe bimwe. Icyo gihe rero, umuntu abonye uburyo iyo nama yatumiwe, urabona ko ari inama iragira urwego. Iyo rero inama atari iy'urwego, batavuga ngo uyu ntiyasibye cyangwa yasibye, ufite umwanya wese arayitabira kuko ni byiza ko abantu bahura'.

Yakomeje ati: 'Iyo hari uwabuze uburyo, ntibibuza ko inama ikomeza kuko murumva ko rutaba ari urwego'.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko inzego zitandukanye mu Burundi zikiri nshyashya, bafite byinshi cyane byo gukora, iyi ikaba impamvu zatumye avuga ko atazitabira iyi nama.

Gusa ngo yumvikanye na Perezida Tshisekedi, yemera ko azohereza mu Burundi Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Marie Tumba Nzeza akamuha ubutumwa igihugu cye cyari kigenewe muri iyi nama.



Source : https://impanuro.rw/2020/09/26/burundi-perezida-ndayishimiye-evariste-yavuze-icyatumye-atitabira-inama-yabakuru-bibihugu-yari-kubera-i-goma/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)