Nk'uko RIB yabitangaje, Iperereza ry'ibanze rigaragaza ko byatewe n'amakimbirane yo mu rugo yari hagati y'uregwa n'umugabo we. RIB irongera gukangurira Abanyarwanda kwirinda amakimbirane hagati y'abashakanye kuko ariyo ntandaro y'ibyaya byinshi birimo n'ubwicanyi.
Uregwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.