Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Bukuru Christophe uri mu bihano bitewe no kutubahiriza gahunda z'ikipe y'ingabo z'igihugu, avuga ko amagambo yabwiwe na myugariro wa Arsenal, David Luiz yamuteye imbaraga n'ubu akimufasha.
Mu kwakira 2019, umunya-Brazil ukinira Arsenal mu Bwongereza, David Luiz yaje mu Rwanda aho yanarebye umukino wa shampiyona APR FC yatsinzemo Etincelles 3-0.
Mu bakinnyi bamukoze ku mutima harimo Bukuru yabwiye ati“ Bite mukinnyi wanjye, ufite impano itangaje, uri umukinnyi mwiza cyane, komereza aho.''
Mu kiganiro n'urubuga rwa APR FC, Bukuru Christophe yavuze ko aya magambo yabwiwe n'uyu mukinnyi w'igihangange n'ubu akiyagenderaho kandi ari byinshi yamufashije.
Yagize ati“ Amagambo ya David Luiz yakomeje kuntera akanyabugabo kenshi yanyeretse ko hari icyo nshoboye, uretse nanjye Bukuru n'undi mukinnyi uwo ari we wese turi ku rwego rumwe ntabwo waganirizwa n'umukinnyi nk'uriya ngo ubure kugira icyo yunguka.”
”Ni ikintu nishimiye cyane kuko yanyongereye icyizere cyo kumva ko hari byinshi birenzeho nshoboye, igihe yambwiraga ko nshoboye kandi ngomba gukora cyane, guhera uriya munsi haba mu myitozo ndetse n'umukino ndangije iyo nsubiye mu mashusho mba numva n'ubwo naba nakoze byiza bingana bite bidahagije ahubwo nakabaye nkora ibirenzeho bityo bikantera imbaraga zo kuzakora neza byisumbuyeho ubutaha.”
Ikipe ya APR FC iherutse gutangaza ko yahagaritse Bukuru Christophe bitewe n'uko atubahirije gahunda z'ikipe harimo gutanga raporo y'imyitozo baba bahawe n'umutoza.
source http://isimbi.rw/siporo/article/bukuru-uri-mu-bihano-bya-apr-fc-yavuze-uko-inama-za-david-luiz-zikomeje-kumufasha