Bite bya Rwatubyaye Abdul uri ku musozo w'amasezerano ye? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'umunyarwanda uri ku mpera z'amasezerano ye mu ikipe ya Colorado Rapids mu cyiciro cya mbere muri Amerika ‘MLS' ariko akaba yaratijwe muri Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya 2, avuga ko ubu ataramenya neza niba azongera amasezerano cyangwa azatandukana n'iyi cyane ko afite andi makipe amwifuza.

Mu Kwakira 2019 ni bwo Rwatubaye Abdul yongereye amasezerano y'umwaka 1 akinira Colorado Rapids yo mu cyiciro cya mbere muri Amerika, byari byitezwe ko azanakina mu cyicro cya mbere ariko iyi kipe ikaba yaraje kumutiza mu cyiciro cya 2 muri Colorado Springs Switchbacks.

Aganira na ISIMBI.RW, Rwatubyaye Abdul yavuze ko koko ari ku mpera z'amasezerano ye muri iyi kipe kandi nta n'ibiganiro aratangira kugirana na yo ngo abe yakongera amasezerano.

Yagize ati“nongereye amasezerano mu Kwakira umwaka ushize ariko kugeza ubu nta biganiro biraba hagati yanjye n'ikipe ariko bidahindutse tuvugana hagati ya Nzeri n'Ukwakira.”

Yakomeje avuga ko n'iyo atakongera amasezerano afite andi makipe amwifuza atahita atangaza.

Ati“Bidakunze hari n'andi makipe ariko ntabwo umuntu yahita azivuga aka kanya ntakiraba, ni uko bimeze, ntongereye amasezerano n'ikipe yanjye umuntu yakwicara akareba icyo gukora.”

Mu ntangiro za 2019 ni bwo Rwatubyaye Abdul yavuye mu Rwanda agiye muri Sporting Kansas City, iyi kipe muri Gicurasi 2019 yafashe umwanzuro wo kumugurana umukinnyi wo hagati we bamutanga muri Colorado Rapids ari na yo afitiye amasezerano n'ubwo yamutije muri Colorado Springs Switchbacks.

Rwatubyaye Abdul ari ku mpera z'amasezerano ye


source http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-rwatubyaye-abdul-uri-ku-musozo-w-amasezerano-ye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)