Bazongere Rosine n'inshuti ze baremeye muzirankoni watewe inda ufite ikibazo cyo mu mutwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bazongere Rosine umukinnyi wa filime nyarwanda hamwe n'itsinda ry'abakobwa batewe inda zitateganyijwe ryitwa 'Her Friends' baremeye Muzirankoni watewe inda ufite ikibazo cyo mu mutwe.

Uyu mukobwa witwa Muzirankoni Grace w'imyaka 20 bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse ntabana na se kuko nyina yamutaye ngo ndetse mukase akaba amwanga.

Bazongere Rosine uzwi muri filime zitandukanye cyane cya 'City Maid' na we yagizweho ingaruka zo guterwa inda itateganyijwe ndetse atereranwa na se w'umwana we.

Ni ikibazo ahuriyeho n'abandi bakobwa benshi bo mu Rwanda, ibintu byatumye bishyira hamwe bakora itsinda ryiswe 'Her Friends' rigamije gukumira inda zitateganyijwe.

Ku wa 27 Nzeri 2020, abagize Her Friends bagiye gusura Muzirankoni Grace aho acumbikiwe n'umugira neza mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.

Rosine Bazongere na bagenzi bagiye bitwaje inkunga irimo ibiribwa, imyenda n'uyu mwana n'itungo ry'ihene.

Bazongere Rosine yavuze ko abarera Muzirankoni bamubwiye mu buzima busanzwe afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe.Ati:

'Ababyeyi bambwiye ko atameze neza, adakunda kuvuga ibintu bimwe. Rimwe avuga ibi ubundi akabihindura. Ntabwo ari umusazi ariko na none ntabwo ameze neza.'

Yongeyeho ko hejuru y'ubufasha butandukanye bamuhaye ubwo bamusuraga, biyemeje kumukorera ubuvugizi akaba yabasha kuvuzwa ndetse akigishwa n'umwuga wamugirira akamaro.Ati:

'Dufite gahunda yo gutangira kwegera ibigo bishobora kudufasha ku buryo twatangira kwiga imyuga. Ni yo mpamvu navuze nti 'uyu mukobwa namwiyegereza nkamushakira uko yakwiga uretse ko ababyeyi be bavuze atabibasha ariko turacyashaka kureba uko twamufasha akaba yanavuzwa akabasha kubeshaho umwana we.'

Itsinda rya Her Friends ryiyemeje gukamirishiriza amata uyu mwana mu gihe azaba yatangiye kuyangwa, ndetse no gushakira inyunganirabere umubyeyi we.

Ihene iri mu byo Bazongere Rosine n'inshuti ze bageneye Muzirankoni



Source : https://impanuro.rw/2020/09/30/bazongere-rosine-ninshuti-ze-baremeye-muzirankoni-watewe-inda-ufite-ikibazo-cyo-mu-mutwe-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)