Umunyezamu w'umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Buildcon FC yo muri Zambia, avuga ko yamaze kumvikana n'ikipe ya Mukura VS hasigaye ko yuzuza ibyo bumvikanye akaba yayisinyira.
Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019, uyu munyezamu yahise yerekeza muri Zambia mu ikipe ya Buildcon FC yakiniye umwaka ariko bakaba batazakomezanya bitewe n'uko umubare w'abanyamahanga wagabanutse muri shampiyona y'iki gihugu.
Uyu munyezamu akaba yarumvikanye n'ikipe ya Mukura VS yo mu karere ka Huye ko azayikinira mu myaka 2 iri imbere.
Aganira na ISIMBI, uyu munyezamu yavuze ko byose byarangiye hasigaye ko iyi kipe yuzuza ibyo bumvikanye bigomba kuba bikubiye mu masezerano ye, na we akabona kuyisinyira.
Yagize ati“yego twarumvikanye, hasigaye ko bashyira ibyo nabasabye bigomba kujya masezerano yanjye, nanjye nzahita mbasinyira nibabikora nta kibazo.”
Bashunga Abouba ku munsi wo ku wa Mbere ni bwo yageze mu Rwanda avuye muri Zambia. Yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, akinira Rayon Sports, Bandari FC yo muri Kenya n'andi. Bashunga ntagihindutse arakinira Mukura VS
http://dlvr.it/Rg0gHH
Post a Comment
0Comments