Amatora asize Kiyovu Sports ibonye umuyobozi mushya watowe 100% #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amatora y'umuryango wa Kiyovu Sports yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020 muri Petit Stade, asize Mvukiyehe Juvenal wagiye urwanywa kenshi ari we utorewe kuyobora Kiyovu Sports mu gihe cy'imyaka 3.

Ni amatora yari yavugishije benshi bitewe n'uburyo yari yateguwemo, aho hari impande 2 zisa n'izihanganye urwa Mvukiyehe Juvenal byavugwaga ko atemerewe kwiyamamariza kuyobora Kiyovu Sports kuko ataramara amezi 6 ari umunyamuryango, n'urwa bari bashyigikiye komite icyuye igihe ya Mvuyekure Francois.

Komisiyo y'amatora yari yagaragaje ko nk'uko amategeko y'imbere y'umuryango wa Kiyovu Sports abivuga, avuga ko kugira ngo umuntu yiyamamarize kuyobora Kiyovu Sports byibuze agomba kuba amaze amezi 6 ari umunyamuryango.

Iyi ngingo ikaba yaragongaga Mvukiyehe Juvenal washakaga kwiyamamariza kuyobora iyi kipe kuko yari amaze ukwezi kumwe ari umunyamuryango gusa.

Gusa amategeko shingiro y'umuryango wa Kiyovu Sports yo akaba avuga ko umunyamuryango wese aba angana n'undi kandi bafite uburenganzira bumwe(bivuze ko yaba uwinjiye kera n'uwinjiye vuba baba banganya uburenganzira).

Ibi ntibyakiriwe kimwe n'abanyamuryango ba Kiyovu Sports byatumye Kiyovu Sports isaba ubujyanama mu rwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere 'RGB' nka rumwe mu rwego rureberera imiryango itari iya leta.

RGB ku munsi wo ku wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2020, yabasubije ko bakwiye kubahiriza amategeko shingiro y'umuryango kuko nta tegeko ry'umuryango riyaruta, ibi byari bivuze ko Mvukiyehe Juvenal na weyemerewe kwiyamamariza kuyobora Kiyovu Sports.

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, ni bwo hamenyekanye inkuru y'uko Rwagasana Ernest wagombaga guhangana na Mvukiyehe Juvenal yakuyemo kandidatire ye atari bwiyamamaze. Undi ni Mvuyekure Francois wari perezida w'iyi kipe na we byari byitezwe ko yongera kwiyamamaza ariko ntiyiyamamaje ndetse ntiyagaragaye ahabereye amatora.

Igihe cy'amatora cyageze Mvukiyehe Juvenal wari usanzwe uri muri komisiyo yo kugura abakinnyi muri Kiyovu Sports ari we wenyine uzwi nk'umukandida ushaka kuyobora Kiyovu Sports.

Iyi nama y'Inteko Rusange idasanzwe ya Kiyovu Sports ikaba yari yitabiriwe n'abanyamuryango 84 mu 135 bari bemerewe kwitabira amatora.

Yari asanzwe ari muri komisiyo yo kugura abakinnyi, benshi ni we wabasinyishije, aha yari amaze gusinyisha Ngendahimana Eric
Mvukiyehe Juenal yanaguriye Kiyovu Sports imodoka
Abafana ba Kiyovu Sports bari benshi hanze ya Stade bategereje kumenya ibiva mu matora

Ibi byaje gutuma Mvukiyehe Juvenal yisanga ari we wenyine wiyamamariza kuyobora Kiyovu Sports, abanyamuryango na bo baramutora.

Juvenal akaba yavuze ko imwe mu ntego azanye ari ugutwara igikombe cya Shampiyona

Yagize ati"Muri uyu mwaka ndashaka ko dushyira imbaraga mu gutwara igikombe, ni umwe mu mushinga nazanye kuko Kiyovu Sports imaze igihe tudatwara igikombe. Ni umushinga maze imyaka 3 ntegura, nafatanyije n'umutoza Karekezi Olivier nazanye, twawutangiye tukiri i Burayi, ngira ngo ibimenyetso mwarabibonye twaguze abakinnyi beza mu gihugu no mu karere."

Yavuze kandi ko bagiye gushaka uburyo Kiyovu Sports igira imitungo yayo bwite kugira ngo itazabera umutwaro uwuzayiyobora wese.

Juvenal Mvukiyehe na we yitoye

Komite izayoborana na Mvukiyehe Juvenal

Perezida : Mvukiyehe Juvenal yabonye amajwi 84/84



Source : http://isimbi.rw/siporo/amatora-asize-kiyovu-sports-ibonye-umuyobozi-mushya-watowe-100

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)