Nyuma y'impaka ndende, Kiyovu Sports ibonye perezida mushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impaka zirashize, Mvukiyehe atorewe kuyobora Kiyovu. Nk'uko aheruka kubivuga ko afite ikizere cyo kuza gutorerwa kuyobora Kiyovu Sports, umunyemari Juvenal Mvukiyehe niwe utowe n'abantu bose bari bagize inteko itora muri iyi kipe.

Uyu munsi tariki ya 27 Nzeri 2020 mu cyumba cya sitade ya Kigali Nyamirambo, nibwo hasojwe amatora y'abagize komite nshya y'ikipe ya Kiyovu Sports, Juvenal Mvukiyehe nkuko yari yarabitangahe ko yizeye intsinzi, ko gahunda ari gahunda.

Aya matora abaye nyuma yuko bisi Mvukiyehe Juvenal yaguriye ikipe ya Kiyovu Sports yagaragaye I Nyamirambo hasanzwe hazwiho kuba ariho haherereye abakunzi benshi b'iyi kipe.

Abari mu bice bya Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge babonye iyi bisi nziza cyane izajya itwara abakinnyi ba Kiyovu Sports yaguzwe na candida Perezida Mvukiyehe Juvenal ushyigikiwe na benshi mu bakunzi b'iyi kipe.

Muri Nyakanga 2020 ni bwo Mvukiyehe Juvenal ushaka kuyobora ikipe ya Kiyovu Sports yaguze Bus izajya yifashishwa n'abakinnyi b'iyi kipe mu ngendo zitandukanye nyuma y'igihe kinini urucaca rukodesha imodoka mbere y'umukino.

Iyi modoka ikaba yarahise ijyanwa gusigwa ibirango n'amabara y'icyatsi n'umweru aranga iyi kipe kugira ngo hanandikweho izina rya Kiyovu Sports.

Mvukiyehe yazanye impinduka zikomeye mu ikipe ya Kiyovu Sports yifuza kuyobora cyane ko yatwaye bamwe mu bakinnyi ba mukeba w'ibihe byose Rayon Sports.

Amakuru avuga ko kandi Juvenal yashoye miliyoni 26 FRW ze ku giti cye agurira Kiyovu Sports abakinnyi bakomeye.

Iyi Bisi yeretswe abafana uyu munsi mu rwego rwo kubereka ibikorwa by'indashyikirwa bya Juvenal kugira ngo bazamuhundagazeho amajwi muri nama.

Uko amatora ya Kiyovu Sports yagenze:

Prés: Mvukiyehe Juvénal
V/P: Mutijima Hector
2e V/P: Ntiranyibagirwa Ange
SG: Munyengabe Omar
Treasurer: Kayiganwa Angelique
Com. Tec: Kalisa Thierry
Mobilisation: Shaban Mohammed
Nkemuramaka: Shamukiga Mansour

Board ya Kiyovu Sports:

Prés: Kayumba Jean Pierre
V/P: Saidate Mukanoheri



Source : https://impanuro.rw/2020/09/27/nyuma-yimpaka-ndende-kiyovu-sports-ibonye-perezida-mushya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)