Amateka yaranze intwari yo kwizera Augustine of Hippo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'intumwa Pawulo, Augustine of Hippo, Umutagatifu muri Kiliziya Gatolika, niwe umuntu wakoze byinshi mu mateka ya gikristo, yanditse amagambo arenga miliyoni eshanu, yamenyekanye cyane mu gitabo yanditse cyitwa "The City of God" cyangwa se "Umurwa w'Imana" aho yashakaga kugaragaza ko Imana iriho imbere y'abayihakana. Ikindi kandi inyigisho ze zagize umumaro ukomeye cyane zituma abantu benshi bahindukira baza kuri Kristo.

Augustine of Hippo yavutse mu 354, nyuma y'imyaka 30 itotezwa ry'abakristo ryakorwaga n'Ubwami bw'Abaromani bahakanaga Imana rirangiye. Yapfuye ku wa 28 Kanama muri 430 afite imyaka 75 amaze guteza imbere Ubwami bwa Gikristo. Yavukiye muri Afurika y'amajyaruguru, ubuzima bwe hafi ya bwose yabumaze mu gihugu cya Alijeriya kandi yifataga nk'umunyafurika.

Binyuze mu nyigisho ze zerekeye agakiza n'ubuntu bw'Imana, zagize impinduka ku muryango mugari wa gikristo ndetse bituma abantu nka Maritin Luther King bamuha umwanya wa mbere mu bapadiri bagize ivugurura kandi bamufata nka se wa tewolojiya.

Hari byinshi by'ingenzi dukeneye ku buzima bwa Mutagatifu Augustin kubera Kwatura kwe. Yabyawe kandi arerwa n'umbyeyi w'umukristo , mama we yamureze neza akura afite impano ndetse atera imbere mu bijyanye no kwigisha agenda agiramo imyanya ikomeye. Yamaze igihe i Roma ariko yaje guhungabanywa no gushaka kumenya igisobanuro cy'ubuzima ariyo mpamvu yinjiye mu madini atandukanye ndetse akurikira filozofiya.

Amaherezo, yaje kumva ko byose ari ubusa, mugihe Augustin yari ufite imyaka 30, yasubiye mu bukristo. Yaratuye avuga uburyo, mugihe yari ari mu rungabangabo adashoboye gufata icyemezo, yumvise amajwi y'abana amubwira ati: "fata usome". Bidatinze, yafunguye Bibiliya ye asoma Abaroma 13: 13-14 hagira hati:"Tugendane ingeso nziza nk'abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby'isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari"

Augustine yakoze amahitamo ye, maze afata icyemezo cyo kugaruka mu buzima bwa gikristo arabatizwa ndetse agaruka mu muri Afurika ya Ruguru mu 388 kugirango ashinge umuryango w'abihaye Imana. Mu buryo bunyuranye n'umugambi we, yahawe inshingano, bidatinze agirwa Musenyeri wa Hippo (Bishop of Hippo), ubu hitwa Annaba muri Aligeria. Uyu mwanya yawugumyeho imyaka 40 kugeza apfuye.

Nka Musenyeri, Augustine yahuye n'inzitizi nyinshi. Habayeho impaka zikaze zo kumenya niba hakwemerwa gusubira mu busabane n'abanze gutotezwa, ndetse bahakanye kwizera. Icyo gihe hariho ibibazo bya tewolojiya kuburyo abagabo n'abagore bashakaga kwigira abakiranutsi. Augustin of Hippo yarwanye n'ibyo bibazo byose akora amavugurura menshi mu itorero kandi ategura abayobozi b'ahazaza.

Augustine yatanze urugero agaragaza kwiyemeza kwe agira ati:"Musenyeri washyize umutima we ku mwanya w'icyubahiro, aho gukora umurimo ashinzwe, agomba kumenya ko atari Musenyeri". Ni muri ubwo buryo, Augustin umubwiriza butumwa bwiza, umushumba n'umuyobozi yashoboye kuba umwanditsi wibitabo byinshi bivuga ku bintu bitandukanye: igihe, amateka, icyaha, intambara n'ubutatu (trinity).

Mu myaka ye ya nyuma Augustin of Hippo yahuye n'igihirahiro gikomeye cy'isi. Hamwe n'ubukristo bwari ubwa Leta, abizera benshi babonaga ubwami nk'ikintu cy'ingenzi ku mugambi w'Imana mu isi, na Roma nk'umurwa uhoraho. Byanze bikunze igihe Roma yagwaga mu 410, ingaruka ku bizera zabaye mbi, byarushagaho kugirwa bibi cyane n'ibirego bya gipagani bivuga ko Imana y'Abakristo yananiwe. Mu gusubiza, Augustin yanditse igitabo kinini cyitwa "The City of God" bivuga Umurwa w'Imana, muri iki gitabo yavuze ko ibyiringiro by'Abakristo bidashingiye kuri Leta yo mu isi cyangwa umujyi, ahubwo bishingiye gusa mu ijuru, umurwa uhoraho w'Imana.

Urupfu rwa Augustine of Hippo

Mbere gato y'urupfu rwa Augustin, Vandals, umuryango w'Abadage bateye Afurika y'Abaroma. Vandals yagose Hippo mu mpeshyi yo mu 430. Amakuru dukesha Possidius atubwira ko Mugihe Augustine yafatwaga n'uburwayi, yamaze iminsi ye ya nyuma asenga kandi yihana, yasabye ko Zaburi ya Dawidi bayimanika ku gikuta cye aho abasha kuyisoma neza. Augustine yayoboye isomero ry'itorero muri Hippo kandi ibitabo byose byarimo byabitswe neza bigirira umumaro abantu benshi.

Augustine yapfuye kuwa 28 Kanama azize uburwayi, nyuma gato y'urupfu rwe, vandals, umuryango w'abadage baragarutse batwika umujyi. Basenya ibintu byose uretse catederal ya Augustine n'isomero rye nibyo byasigaye bidakozweho.
Augustine yabaye icyamamare ndetse akundwa na benshi, kandi yamenyekanye nk' umudogiteri w'Itorero mu 1298 byemejwe na Papa Boniface wa VIII. Umunsi mukuru bizihiza Mutagatifu Augustin ni 28 Kanama, ariwo umunsi yapfiriyeho.

Ni iki dukwiye kwigira kuri Mutagatifu Agustine of Hippo?

Biragaragara ko yari afite ubwenge butangaje kandi ntibwamubujije gukora umurimo w'Imana. Mubyukuri yari umuhanga wigishijwe kuba umugaragu, ariyo mpamvu dukwiye kumwigiraho byinshi birimo kwicisha bugufi.
Birashimishije uburyo Mutagatifu Augustin yakijijwe ndetse akizera, yahuye n'ibibazo byinshi ariko ntibyigeze bimuvana kuri Kristo ahubwo yamukomeyeho ibihe byose. Iri ni isomo ku bayobozi b'amatorero birakwiye gukizwa no kurinda agakiza kabo.

Augustine yagize isesengura ryimbitse ku miterere y'umuntu. Yanditse byinshi kubyerekeye icyaha n'uburyo cyononnye buri gace k'ubuzima. Umuburo we wo gutunga kamere itagira inenge kuri buri wese muri twe ntuzigera wibagirana na rimwe. Mubyukuri twese dukenera gukizwa ariko iyo duhuye n'intege nke tugakora icyaha birakwiye ko twicuza vuba nk'uko Augustin yabigenzaga.

Augustine yabayeho mu gihe cy'imvururu kandi yazitwayemo neza. Niba harigeze kubaho igihe gikomeye wagereranya no kurangira kw'isi, ni ukugwa kwa Roma. Nyamara ashyigikiwe n'Ibyanditswe Byera, Agusitine yahagaze ashikamye kandi yerekana ibirenze ku imvururu z'isi yerekeza ku Murwa w'Imana uhoraho. Iri ni iyerekwa dukeneye byihutirwa ndetse tukaritangaza.

Source:canonjjohn.com, wikipedia.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Amateka-yaranze-intwari-yo-kwizera-Augustine-of-Hippo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)