AMAKURU NYAYO!DIAMOND AIYE KURUSHINGA N’UMUNYARWANDAKAZI ESE NIBYO?? INKURU #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 


By Uwineza Vanessa

Nasibu Abdul Juma Issack umunyamuziki w’icyamamare hano muri Africa ndetse no ku isi hose wamenyekanye nka Diamond Platnumz wakunze kuvugwa murukundo n’abakobwa benshi batandukanye biganjemo abo muri aka karere u Rwanda narwo ruhereyemo biravugwa ko yaba yaramaze gutanga inkwano ndetse imihango yo gukora ubukwe bwe n’umunyarwandakazi imyiteguro igeze kure.

Diamond agiye gukora ubukwe

nkuko tubikesha ikinyamakuru Inyarwanda.com nuko nyuma yamezi asaga atandatu uyu muhanzi atandukanye nuwari umukunzi we tanasha Donna ndetse akaba yaratandukanye nawe nyuma yuko babyaranye umwana umwe biravuga ko uyu mugabo arimbanyije imyiteguro yo gushaka undi mugore ndetse yewe akaba azaba ari umunyarwandakazi nubwo amazina ye nyakuri atari yatangazwa.

inyarwanda ikomeza ivuga ko ubwo mukwezi gushize kwa karindwi Diamond yari mugitaramo yakoreye dodoma muri tanzania  nubundi yaganirije abari aho ndetse abatangariza ko umukunzi ahari ndetse yewe ko nimyiteguro ayigeze kure vuba agombva kubatumira nanone dore ko ubukwe bwo si ubwambere yaba abukoze.

Subwambere yaba akoze ubukwe

ibindi binyamakuru kandi byo muri aka karere dutuyemo byanditse bivuga ko ubu bukwe butari mu magambo gusa ndetse ko uyu mugabo yaba agiye kurushinga n’umunyarwandakazi ndetse yewe unaturuka mu muryango ukomeye nko tubikesha inyarwanda.com

ibinyamakuru bikomeza bishimangira kandi ko ushinzwe gutegura ibiori muri WASAFI kazimoto Hellen ndetse nuwahoze ahagarariye polisi ya dar es salaam paul Makondo aribo bari gutegura ubu bukwe.

ibi kandi bishimangirwa namagambo Diamond ubwe yitangarije ubwo yavugaga ko azizihiza isabukuru y’imyaka 31 n’umwe afite umugore  ibi bibaye ari ukuri byaba bisobanuye ko atazarenza ukwezi kwa cyenda adakoze ubukwe kuko isabukuru ye izaba tariki ya 02 z’ukwezi kwa cumi (ukwakira).

Mbabazi Shadia  ariwe shaddyboo niwe byakunze kuvugwa ko yaba ariwe mukunzi mushya wa Diamond platnumz ibi bikaba byarashingirwaga kumubano wakunze kugaragara hagati yabo bombi haba mugihe uyu muhanzi yazaga mu Rwanda ndeste no mungendo shaddyboo yagiye agirirra mugihugu cya Tanzania.

shaddyboo yakunze kugaragaza umubano hagati ye na diamond

POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

  40 total views,  40 views today

The post AMAKURU NYAYO!DIAMOND AIYE KURUSHINGA N’UMUNYARWANDAKAZI ESE NIBYO?? INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.


Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)