Urutonde rw'Impunzi z'Abarundi zifuza gutaha ziva mu Rwanda ruriho umuntu wapfuye n'abashyizweho batabizi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntangiriro z'icyumweru gishize nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko impunzi z'Abarundi zirenga 300 ziri mu Rwanda mu nkambi ya Mahama yasabye gutaha.

Ibihugu byombi u Rwanda n'u Burundi byatangaje ko biteguye gufasha izi mpunzi gutaha, kuko impunzi gutaha ari uburenganzira bwayo iyo ibona ko icyo yahunze kitagihari.

Umunyamakuru wa Ijwi ry'Amerika mu Rwanda no mu Burundi avuga ko yakoze iperereza kubari kuri urwo rutonde asanga harimo abashyizweho batabizi ndetse asangamo n'impunzi yapfuye.

Umwe mubashyizweho atabizi yagize ati “Njyewe nkibona ndi ku rutonde rw'abasabye guhunguka nagize ubwoba ndategurwa ndavuga ngo ibi bintu ko ntigeze mbisaba, ko njyewe n'ibyo nahunze bigihari mu gihugu, nahise negera madamu ndamubaza nti ‘abantu baraje baragushuka bagusaba kubasinyira' nawe arandahira. Ubwo twaguye mu kantu, ni ibara”.

Mugenzi we avuga ko bababajwe no kuba impunzi yitwa Minani Jean Pierre wagiraga nomero ya 70 ari ku rutonde rw'abifuza gutaha kandi yarapfuye.

Agira ati “Twarababaye cyane tubonye umugabo witwa Minani Jean Pierre ufite nomero 70, ari kuri urwo rutonde rw'abantu basaba guhunguka kandi amaze imyaka apfuye. Abantu bose barabizi yashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya hano mu nkambi ya Mahama. Kumushyira ku rutonde ni nko gukora mu nkovu umuryango we”.

Itangazo Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi mu Rwanda iherutse gushyira ahagaragara, yashimangiye ihame ry'uko gutahuka ku bushake kw'impunzi ari cyo gisubizo kirambye, bijyanye n'amategeko mpuzamahanga n'ayo u Rwanda rugenderaho.

Iti "U Rwanda rurashimangira ubushake rufite mu kurengera impunzi ziri ku butaka bwarwo, kandi rwiteguye gufasha ababihisemo, gutaha mu buryo butekanye kandi bubahesha agaciro, ku bufatanye na UNHCR na za guverinoma bireba."

Umuvugizi wa UNHCR ishami ry'u Rwanda Elise Villechalane avuga ko biteguye gufasha impunzi ziteguye gutaha bakaziha ubwikorezi transport.

Nubwo bimeze gutya ariko Leta y'u Burundi ivuga ko hari abantu bakomeye bari kujya mu matwi izi mpunzi bazibuza gutaha nk'uko byatangajwe na Proseper Ntahogwamiye umuvugizi wa Leta y'u Burundi.

Ntahogwamiye avuga ko mu bari kubuza abarundi gutaha harimo umugore witwa Margarett Barankitse.

Umuvugizi wa Leta y'u Burundi avuga ko tariki 5 Kanama 2020 Abarundi 5 bari biyanditse ku rutonde rw'abashaka gutaha rwakozwe tariki 26 Nyakanga zandikiye ambasade y'u Burundi mu Rwanda zamagana iterabwoba zishyirwaho na Margarette Barankitse washinze ishyirahamwe Maison Shalom nawe wahungiye mu Rwanda.

Margarette Barankitse ahakana ibyo ashinjwa akavuga ko gutaha ku impunzi ari uburenganzira bwayo, gusa we avuga kuri we gutaha hataragera kuko hari ibitarakemuka.

Ati “Gutaha usebeje igihugu cy'u Rwanda n'ukuntu cyaturwanyeho, simvuze barahemutse kuko batashye, ni uko banditse ibaruwa risebya ko batigeze bafashwa, none wataha bafunguye abantu ibihumbi 9 bafunzwe, bataye muri yombi abicanyi bari mu nzego za Leta. Mubona hari amahoro, umuntu akaryama ntakomyi. Tuzataha ibirometero 30 kugera I Muyinga ni hafi, ikitubuza kugenda ni ukubera ko nta mahoro”.

Mu Rwanda hari impunzi z'Abarundi ibihumbi 72, abarenga ibihumbi 60 baba mu Nkambi ya Mahama.

Izi mpunzi zinjiye mu Rwanda mu mwaka wa 2015 nyuma y'imvururu zikomeye zabaye mu Burundi, zishingiye ku kutavuga rumwe kuri manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza, yatumye abatarabonaga ibintu kimwe n'ubutegetsi bahigwa, benshi bahitamo guhunga igihugu.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/article/Urutonde-rw-Impunzi-z-Abarundi-zifuza-gutaha-ziva-mu-Rwanda-ruriho-umuntu-wapfuye-n-abashyizweho-batabizi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)