Rwatubyaye na Yannick basoje icyumweru mu gahinda, Djihad Bizimana arara ku mwanya wa mbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyumweru gishize gisize shampiyona y'u Bubligi itangiye maze Djihad Bizimana na Waasland Beveren barara ku mwanya wa mbere, ni mu gihe ibintu bitagenze neza ku makipe ya Yannick Mukunzi na Rwatubyaye Abdul.

Mu mpera z'icyumweru gishize shampiyona y'icyiciro cya mbere mu gihugu cy'u Bubiligi ibarizwamo Waasland Beveren ya Djihad Bizimana, umwaka w'imikino wa 2020-2021 yari yatangiye.

Zari intangiriro za shampiyona ku musore w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Waasland Beveren, Djihad Bizimana dore ko ku munsi w'ejo yafashije ikipe ye gutsindira Kortrijk iwayo ibitego 3-1.

Ni umukino Bizimana Djihad yakinnye iminota 90 yose. Gutsinda uyu mukino bikaba byatumye Bizimana Djihad na Waasland Beveren basoza umunsi wa mbere wa shampiyona bayoboye urutonde n'amanota 3 aho izigamye ibitego 2. Waasland Beveren izagaruka mu kibuga tariki ya 17 Kanama 2020 yakira Standard Liege.

Djihad Bizimana yatangiye shampiyona we na Waasland Bveren bafata umwanya wa mbere

Rwatubyaye Abdul na Colorado Springs mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibahiriwe n'impera z'icyumweru, ku munsi w'ejo batsinzwe na El Paso Locomotive 4-2 mu mukino w'umunsi wa 6, gusa iyi kipe yo imaze gukina imikino 5.

Rwatubyaye Abdul ntabwo yagaragaye kuri uyu mukino ntiyari no muri 18. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n'amanota 4, New Mexico United ya mbere ifite 10. Bazagaruka mu kibuga tariki ya 15 Kanama 2020 bakira New Mexico United.

Ntabwo Rwatubyaye yaraye akinnye umukino batsinzwemo

Yannick Mukunzi na Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 muri Sweden ntabwo bahiriwe, ni nyuma y'uko baraye batsinzwe na IFK Luleå 1-0 mu mukino w'umunsi wa 10.

Yannick akaba yari mu kibuga abafasha mu kibuga hagati imikino 90 yose, gusa bakaba baje gutsindwa. Byatumye bajya ku mwanya wa 6 n'amanota 15, Vasalund ya mbere ifite 24. Bazagaruka mu kibuga ku wa 12 Kanama 2020 bakira Team Thoren.

Yannick wa Sandvikens IF ntibahiriwe n'impera z'icyumweru


source http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-na-yannick-basoje-icyumweru-mu-gahinda-djihad-bizimana-arara-ku-mwanya-wa-mbere
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)