Umusore twari tugiye kubana yambenze k’umunsi w’ubukwe inshuro ebyiri none ubu ndashaka umukunzi. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nitwa Umutesi Colombe mfite imyaka 27. Ubwo nari mfite imyaka 16 nibwo ninjiye mu muryango w’aba Scout. Nahagiriye ibihe byiza cyane ndetse mpamenyanira n’inshuti, ni naho nakuye umukunzi wanjye. Twese twaramutinyaga kuko yari umwe mu bayobozi bacu, gusa yari umwana mwiza cyane. Uwo musore naramukundaga, bitewe n’ukuntu nabonaga yitangira umuryango w’aba Scout ndetse agafasha buri wese umukeneye. Urukundo rwacu n’ubwo rwatangiye tukiri bato ariko rwarakomeje cyane ndetse bigera n’aho dupanga ubukwe. Bitewe n’uburyo yabyifuzaga yahisemo ko twabanza umuhango wo gusaba no gukwa, noneho ibyo gusezerana ku murenge ndetse no mu kiliziya tukazabikora nyuma. Ubwo imyiteguro yaratangiye, dutumira abantu benshi muri uwo muhango wo gusaba no gukwa, ariko isaha twari twavuganye ko abashyitsi bagomba kuza turategereza turaheba. Kandi abasangwa bo bari bahageze. Bitewe n’uko uwo muhango wari uteganyijwe kuba saa munani z’amanywa byarinze bigera sa moya z’umugoroba tugitegereje. Byegeze saa mbiri z’umugoroba uwo musore arahamagara avuga ko yagize impamvu imutunguye yatumye ataza, kandi ubwo twari twahereye kare tubahamagara batubwira ko bari mu nzira. Cyari igisebo gikomeye cyane kuri njye ndetse no ku muryango wanjye, nahise mpinduka iciro ry’umugani aho nyuze hose bakandyanira inzara ngo dore wa mukobwa babenze k’umunsi w’ubukwe. Ikindi n’uko ibyo twari twatetse byose ndetse n’ibyo kunywa twari twaguze ibyinshi byapfuye ubusa, kandi icyo gikorwa nari nagishyizemo amafaranga yanjye menshi rero byari ibihe by’umubabaro udasanzwe. Uwo musore yagerageje kumbwira impamvu zabimuteye numva zirafatika, ndamubabarira nuko twiyemeza ko iyo gahunda twayimurira nyuma y’ukwezi kumwe. Twahise twongera dutumira abantu tubamenyesha italiki ubukwe bwimukiyeho. Sinjye wabonye umunsi ugera, kuko numvaga ko ngiye kuva muri cya kimwaro mazemo iminsi. Uwo munsi twari twabukereye kurenza mbere, kuko twumvaga ko ibirori byacu bigomba kuba byiza cyane kugira ngo twibagize abantu ibyabaye ubushize. Kuri gahunda ibirori byagombaga kuba bitangiye saa saba, abasangwa bo guhera saa sita bari batangiye kuhasesekara. Nanjye ubwo saa saba zagiye kugera namaze kwitegura ndetse n’abakobwa bari banyambariye bari bamaze kwimeza neza. Ubwo nahise nohereza umwana ku irembo ry’aho ibirori byagombaga kubera kugira ngo abashyitsi nibaza ahite ambwira. Twakomeje gutegereza turaheba, nanone burinda bwira umusore ataje. Ubu bwo impamvu yose yari kumbwira sinari kuyemera cyane ko numvaga namaze kumuzinukwa ndetse no kuzinukwa ikitwa umusore cyose. Ibyo bintu byanteye igikomere kinini kuburyo numvaga nanakwiyahura. Kuva uwo munsi ibyo gukundana nahise mbivamo. Kuri iyi nshuro rero ndashaka kongera kugerageza amahirwe, niyo mpamvu nshaka umusore twakundana akanyizeza ko atazigera ankora nk’ibyo uwo nguwo yankoze. Uwumva yabimfashamo yanyandikira inbox.

Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.



source https://www.imbere.com/umusore-twari-tugiye-kubana-yambenze-kumunsi-wubukwe-inshuro-ebyiri-none-ubu-ndashaka-umukunzi/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)