Umukobwa twiganye yantwariye umugabo none nkeneye umukunzi. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nitwa Solange Uwamwezi. Hari umukobwa twiganye naramwizeraga cyane kandi naramukundaga kuko namufataga nk’umuvandimwe. Namubitsaga amabanga yanjye yose, kandi uretse n’amabanga, n’amafaranga yanjye amenshi niwe wayambikiraga kugira ngo ntayarya. Uwo mukobwa yari inkoramutima yanjye. Tukimara kurangiza kwiga, ubushuti bwacu bwarakomeje, akajya aza kunsura iwacu i Huye, nanjye nkajya kumusura iwabo i Kigali. Mu bukwe bwanjye yaranyambariye ndetse ninawe waje kuntinyisha. Bitewe n’uko yari umwana mwiza umugabo wanjye yaramukunze, izindi nshuti nari mfite azinshaho ambwira ko ari abana babi, ariko uwo mukobwa we umugabo wanjye ntiyigeze amumbuza. Tumaze kubyarana umwana wa mbere, uwo mukobwa niwe waje kumfasha imirimo. Namwe murabizi ukuntu mu rugo rwibarutse haba hari urujya n’uruza rw’abantu, uwo mukobwa niwe wamfashaga kwakira abashyitsi ndetse n’ibindi. Yaje iwacu ahamara amezi 2, noneho bitewe n’uko nari nabyaye umugabo wanjye ntacyo nari nkimupimira mu buriri, ahubwo nari naramusize mu cyumba cye maze njya kurarana n’umwana mu kindi cyumba. Uwo mukobwa rero muri icyo gihe nibwo yafatiranye umugabo wanjye, maze atangira kumureshya. Uwo mukobwa yacungaga umugabo wanjye yicaye m’uruganiriro, agahita akenyera agatenge maze akamunyura imbere, yahagera agakora k’uburyo ka gatenge kari buhite kagwa maze akunama akagatora, muri uko kunama, umugabo wanjye yateraho akajijo, akabura umutekano bitewe n’uko yabaga amaze iminsi tudatera akabariro. Umugabo wanjye yarabimbwiye, njye sinabiha agaciro, numva ko wenda ashyizemo amakabyankuru cyangwa se ko uwo mukobwa ari impanuka yamugwiririye akambara ubusa atabipanze.

Nyamara umukobwa we ibyo akora yari abizi. Igihe kimwe rero nagiye gukingiza umwana nsaba uwo mukobwa ngo amperekeze ambwira ko atameze neza, bituma njyana n’umukozi. Nagiyeyo nsanga hari umurongo muremure biba ngombwa ko ntindayo. Aho nagarukiye rero nasanze umugabo wanjye aryamye kandi nari nagiye adahari, ariko mu kwinjira nkubitana n’uwo mukobwa asohoka mu nzu. Iryo joro naraye ntongana n’umugabo kandi muri make ibyo yanzizaga sinari nzi ibyaribyo gusa nahise mbyumva ko ya nshuti yanjye ari yo yaduteranyije. Hashize iminsi mike, nari ndyamye ari nijoro, numva abantu basa nk’aho baganira. Ngiye mu cyumba uwo mukobwa yararagamo sinamubona, nkomeje gutega amatwi numva bari kuvugira mu cyumba cy’umugabo wanjye. Nahise njya kucyumba ndakomanga baranyihorera wa mukobwa yari aryamanye n’umugabo wanjye. Nyuma y’uko uwo mukobwa asubiye iwabo, ubwumvikane mu rugo ntibwigeze bugaruka, nahoraga nshwana n’umugabo, tugahora dutongana, kugeza ubwo umugabo yanyirukanye biza kurangira yishakiye uwo mukobwa twiganye ubu niwe babana. Ibyo rero byampaye isomo ko ntamukobwa ngomba kwizera.  Niyo mpamvu nshaka umuntu twakundana tukibanira.

Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.



source https://www.imbere.com/umukobwa-twiganye-yantwariye-umugabo-none-nkeneye-umukunzi/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)