Nyuma ya Sarpong, myugariro ukomeye w'Amavubi aravugwa muri AS Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko bivuzwe ko ikipe ya AS Kigali yifuza rutahizamu Michael Sarpong, iyi kipe yatangiye no kwegera myugariro w'Amavubi ukina muri Bangladesh ariko uri mu Rwanda, Emery Bayisenge ngo abe yakwerekeza muri iyi kipe.

Ku munsi w'ejo ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko nyuma y'uko Simba SC ihakaniye Sarpong ko itakimukeneye, ikipe ya AS Kigali yahise itangira kumwegera kugira ngo abe yajya kuyifasha mu mwaka utaha w'imikino cyane mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup iyi kipe izakina.

Perezida w'ikipe ya AS Kigali, akaba yatangarije RBA ko uyu musore ukina mu mutima w'ubwugarizi ari umwe mu basore bifuza kugira ngo ajye kubafasha, yanahamije kandi amakuru y'uko bifuza Michael Sarpong.

Emery Bayisenge ukinira Saif Sporting Club yo muri Bangladesh aherutse gutangaza ko agifite amasezerano n'iyi kipe ariko atazi igihe azasubirirayo.

Iramutse iguze aba bakinnyi baba biyongereye kuri Hakizimana Muhadjiri, Rugirayabo Hassan na Shabani Hussein Tchabalala bamaze gusinyira iyi kipe.

Emery asanzwe akina muri Bangladesh


source http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-ya-sarpong-myugariro-ukomeye-w-amavubi-aravugwa-muri-as-kigali
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)