Umukinnyi wa Gent yangiritse ubugabo bwe ubwo yari ari mu kibuga, maze abaganga baramudoda. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w’ikipe ya Gent witwa Igor Plastun yangiritse igitsina cye ubwo yari mu kibuga biba ngombwa ko bakidodesha indodo, birangira atagarutse mu kibuga ngo akomeze akazi ahemberwa ko guconga ruhago.

Uyu mukinnyi yahuye n’akaga gakomeye ubwo yashakaga gutabara izamu rye hanyuma agongana n’umuzamu we witwa Thomas Kaminski wamukubise ivi mu myanya y’ibanga, igitsina cye kirangirika biba ngombwa ko bamudodesha indodo.

Ikibabaje kurusha ibindi n’uko uyu mupira wamucitse we n’uyu munyezamu we bagonganye ukajya kuri rutahizamu wa Saint Truiden abatsinda igitego.

Ubwo uyu mukinnyi yari hasi, yakomeje kuvuza induru kubera uburibwe ndetse ubwo yari ahagurutse yaje kwerekana ubugabo bwe imbere ya TV.

Uyu myugariro w’umunya Ukraine yasohowe mu kibuga arasimburwa hanyuma muganga w’ikipe amudodera iki gitsina cye hanze gato y’ikibuga.

Umwe mu bari aho yagize ati:“Imana ishimwe ko bitamusabye kubagwa”.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko wangiritse ubugabo yari yatsinze igitego cyo kwishyura muri uyu mukino ikipe ye ya Gent yatsinzwemo ibitego 2-1.

Plastun yafashije ikipe ya Gent kuba iya kabiri muri shampiyona ishize.Yageze muri Gent avuye mu ikipe ya Ludogorets yo muri Bulgaria ku bihumbi 450,000 by’amapawundi muri 2018.

The post Umukinnyi wa Gent yangiritse ubugabo bwe ubwo yari ari mu kibuga, maze abaganga baramudoda. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/umukinnyi-wa-gent-yangiritse-ubugabo-bwe-ubwo-yari-ari-mu-kibuga-maze-abaganga-baramudoda/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)