Rutanga yavuze ikibura ngo yerekeze muri Tanzania #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gusinyira ikipe ya Yanga yo muri Tanzania, Rutanga Eric avuga ko atazi igihe azerekereza muri iki gihugu kuko agitegereje ko iyi kipe imuha gahunda.

Mu mpera za Gicurasi 2020 ni bwo uyu musore ukina ku ruhande rw'ibumoso yugarira yasinyiye Police FC amasezerano y'imyaka 2, bitunguranye muri Kamena bivugwa ko yamaze kwerekeza muri Yanga.

Uyu musore wanandikiye Police FC ayisezera, yari ategereje ko shampiyona ya Tanzania irangira ndetse indege zigafungurwa akabona kwerekeza muri iki gihugu.

Nyuma y'uko shampiyona isojwe, Yanga ikaba ikomeje kwiyubuka igenda isinyisha abakinnyi batandukanye.

Ku ruhande rwa Rutanga Eric, mu magambo make yabwiye ISIMBI ko atazi igihe azagira muri Tanzania kuko ategereje ko bamuha gahunda.

Yagize ati“sindabimenya ndategereje rwose. Yego ntabwo barampa gahunda ndacyategereje ni bwo nzamenya igihe nzagendera.”

Hari n'amakuru yari amaze iminsi avugwa ko uyu musore ashobora kuguma mu Rwanda akaba yakinira ikipe ya Police FC bari barumvikanye mbere.

Rutanga Eric yinjiye muri Rayon Sports muri 2017 avuye muri APR FC, muri Gicurasi ni bwo yiyemeje gutandukana n'iyi kipe nyuma y'imyaka 2.

Yari aherutse gusinyira Police FC


source http://isimbi.rw/siporo/rutanga-yavuze-ikubura-ngo-yerekeze-muri-tanzania
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)