Rwamagana: Umusore yagiye koga mu kidendezi agwamo arapfa. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore witwa Mwiseneza Jean Bosco wakoraga mu rugo rw’uwitwa Nyirarunyonga Zamda utuye mu mudugudu wa Karutimbo akagari ka Cyanya umurenge wa Kigabiro yaguye mu kidendezi kitwa Cyoganyoni ahita yitaba Imana.

Uyu musore yakomokaga mu murenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana akaba yaraguye muri icyo kidendezi kiri hagati y’umurenge wa Mwurire n’uwa Kigabiro akaba yarashyinguwe kuri iki Cyumweru tariki 9 Kanama 2020.

Mu rugo Mwiseneza yakoragamo bavuga ko yagiye kuri icyo kidendezi ari kumwe n’abandi bana ubwo agezeyo yogera ku kibido ikidendezi aracyoga agera ku mwaro arongera aragaruka noneho mu kugaruka nibwo yahise amanuka ntiyongera kuboneka apfa atyo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro,Hanyurwimfura Egide,yemeye iby’aya makuru avuga ko abo bajyanye yabanje kubabwira ko azi koga bo banga kujyamo ariko we ajyamo yogera ku kibido nibwo yahise agwamo arapfa. Ati

”Umwana yakoreraga umugore ukorera mu isoko witwa Nyirarunyonga hanyuma abwira abandi bana bari baturanye ngo tujye koga akomeza no kubahata cyane ariko bo ntabwo bari babizi arabatwara bagezeyo batinya kujyamo”.

Akomeza agira ati

”Noneho afata akabido agezemo hagati arababwira ati reka mbereke ko nzi koga ahagararamo ubwo amanukira rimwe.Abana rero babona aragiye arigitiyemo ntagarutse biruka bagaruka baza kumenysha abantu ko mugenzi wabo aguyemo”.

Gitifu Hanyurwimfura yasabye abaturage kwirinda kwegera ibidendezi by’amazi ndetse n’andi mazi manini nta bikoresha byabugenewe bafite byo kwifashisha mu gikorwa cyo koga ndetse anasaba n’ababyeyi muri iki gihe abana batari ku ishuri,kurinda abana babo ahari amazi cyangwa ibidendezi bishobora gutuma bahasiga ubuzima mu gihe baba bagiye kogamo.
Icyuzi cya Cyoganyoni giherereye hagati y’umurenge wa Kigabiro mu kagari ka Nyagasenyi ndetse n’uwa Mwurire yose yo mu karere ka Rwamagana.

The post Rwamagana: Umusore yagiye koga mu kidendezi agwamo arapfa. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/rwamagana-umusore-yagiye-koga-mu-kidendezi-agwamo-arapfa/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)