Umuhanzi Nyarwanda utuye muri Belgique King landry akosoye Meddy washatse kubeshya abanyarwanda. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

King landry ni umusore utuye muri Belgique akaba aririmba injyana ya Gospel gusa uyu musore akaba akomeje kugenda aca agahigo mu banyarwanda batuye,hanze dore ko amaze gukora indirimbo yanabiciye bigacika hano kumugabane wa africa. Uyu musore nubwo adakunze kuza mu Rwanda cyane ngo ariko akurikira showbiz nyarwanda haba muri gisata cya gospel cg se secular music.

King landry umuhanzi wa gospel utuye muri belgique

uyu musore ngo ubwo yaje kurunguruka ku rubuga rwa Instagram yaje gukubitana n’umwana umaze iminsi acicikana kumbuga nkoranya mbaga wiswe Karyuri wanabeshywe n’icyamamare meddy ko azamufasha ariko bikaba byarabaye nkibya ya mabati.Gusa igishimije nuko King landry Yamaze kwemerera inkunga uyu mwana ukiri muto ufite impano yo kubyina nubwo akiri muto.

King landry yemereye karyuri kumugaragaro ko agiye kumufasha gutura heza ndetse akajya anamenya ubuzima bwe uko bwifashe mu kumuha mituelle.Ntibyari biherutse ibintu nkibi ariko uyu musore arongeye arabibyukije.

The post Umuhanzi Nyarwanda utuye muri Belgique King landry akosoye Meddy washatse kubeshya abanyarwanda. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/umuhanzi-nyarwanda-utuye-muri-belgique-king-landry-akosoye-meddy-washatse-kubeshya-abanyarwanda/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)