Kamonyi: Bakomorewe kujya no kuva Kigali ariko nta ngamba zo kwirinda Coronavirus zihari #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abaturage ba Kamonyi by’ubwihariko igice cy’Umurenge wa Runda guhera ku gicamunsi cy’uyu wa 28 Kanama 2020 bahawe imodoka zisanzwe zihakora kuri Linye( ligne) Nyabugogo, Ruyenzi-Bishenyi. Ikibazo gikomeye mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus gishingiye ku kuba abagenzi kuva wambutse hakurya ya Nyabarongo, Kamuhanda na Ruyenzi nta buryo bw’ubwirinzi. Uwabirebera mu ruhande rumwe yavuga ko kurekura izi modoka zikava mu mujyi wa Kigali zikambuka Nyabarongo, Kamuhanda na Ruyenzi byaba byakozwe mu buryo bunyuranije n’amabwiriza y’inama y’abaminisitiri avuga ko ingendo hagati y’umujyi n’izindi ntara zibujijwe ku modoka zitwara abagenzi mu buryo rusange. Ku rundi ruhande na none, umuntu yanavuga ko iki ubwacyo atari ikibazo kuko no muri gahunda ya Guma mu rugo iheruka niko byagenze, ubwo byavugwaga ko ingendo zihuza umujyi wa Kigali n’izindi ntara ndetse n’intara ku zindi zibujijwe ariko Linye(ligne) y’imodoka Nyabugogo, Ruyenzi, Bishenyi igashyirwaho. N’ubu niko byagenze aho kuri iki gicamunsi cya tariki 28 Kanama 2020 iyi linye yahawe imodoka zitwara abagenzi kuva no kujya Nyabugogo mu mujyi wa Kigali kuko ejo zakoze igice gito cy’igitondo. Ubwo kuri uyu wa 27 Kanama 2020, hasohokaga itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri rivuga ko ingendo mu modoka rusange ziva cyangwa zijya mu mujyi wa Kigali zitemewe mu kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, imodoka zari zisanzwe zitwara abagenzi kuri Linye(ligne) Nyabugogo – Bishenyi ntabwo yakoze kuko ubusanzwe yaba inyuranije n’aya mabwiriza. Abagenzi bava mu majyepfo imodoka zirabafata cyangwa zikabasiga ku kamonyi ahazwi nko ku masuka, mbese nk’uko ubushize byari bimeze, aho na Bariyeri ya Polisi yari hirya gato ya Kamiranzovu kuri sitasiyo ya M. Meru yahasubijwe. Icyo ibi bisobanuye ni uko kuva aho iyi Bariyeri ya Polisi iherereye ugaruka Kigali habarwa nk’agace kari mu mujyi wa Kigali nkuko ubushize ubuyobozi bwabisobanuraga, aho icyo gihe kuharenga byafatwaga nko kuva cyangwa kujya mu gice cy’umujyi wa Kigali cyangwa se cy’intara y’amajyepfo. Ku baturage ba Runda, benshi kuko basanzwe bakorera imirimo yabo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko basubijwe kuko ku munsi w’ejo ubwo izi Modoka za Kampuni ya RFTC zikora kuri iyi linye zitakoraga, abamotari bacaga ayo bashaka ku buryo kuva Ruyenzi ujya Nyabugogo batatinyaga guca ibihumbi bibiri nyamara ubusanzwe ari hagati ya 500-700 bitewe n’umumotari ushoye cyangwa se uwo ukuye Ruyenzi. Ku rundi ruhande, nubwo hishimirwa kuba izi modoka zongeye gukora, harananengwa ko uburyo zikoramo budafasha mu gukumira icyorezo cya Coronavirus, ko ahubwo bwakorohereza ikwirakwiza(zwa) kuko nta hantu ho gukarabira ku gice cya Runda hateganijwe, abagenzi ntawe ubazwa ya miti ifasha mu gusukura intoki izwi nka hand sanitizer cyangwa se ngo bene Kampuni babe bayiteganirije abagenzi binjira mu modoka bityo birinde banarinda abandi. Aha ni igihe kuri iki gicamunsi, izi modoka zari zigeze ku Ruyenzi kuri ligne zisanzwe zihagararaho. Biteye impungenge ku ikwirakwizwa ry’iki cyorezo mu gihe harekuwe izi modoka ziva zikanajya mu mujyi wa Kigali nyamara nta buryo bw’ubwirinzi bwateganyirijwe abagenzi bakoresha izi modoka, by’umwihariko Ruyenzi na Kamuhanda. Abemeye ko izi modoka zambuka zigana ahasanzwe hafatwa nko mu Ntara y’amajyepfo, bakabaye babanje gutekereza ku kurinda abaturage, naho ubundi ikibazo ni ese ingaruka z’iki cyorezo kitarinzwe aba baturage zizabazwa nde? Munyaneza Theogene / intyoza.com
http://dlvr.it/RfZ0Rc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)