Paul Rusesabagina ushinjwa ibitero byishe abantu i Nyabimata n'ahandi yatawe muri yombi na RIB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIB itangaza ko hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugirango abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n'ubwicanyi byakorewe abaturage binzirakarengane, b'abanyarwanda.

Ibi byaha Rusesabagina akekwaho yabikoreye muduce dutandukanye tw'u Rwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.

Ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Police ya Remera mu gihe hagikorwa iperereza kubyo akurikiranyweho hakurikijwe ibiteganywa n'amategeko y'ikurikirana byaha.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Paul-Rusesabagina-ushinjwa-ibitero-byishe-abantu-i-Nyabimata-n-ahandi-yatawe-muri-yombi-na-RIB
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)