Ngoma : Polisi yarashe umusore wafatiwe mu kabari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 akayirwanya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ryo ku itariki 30 Kanama 2020 ahagana saa 20h30 z'ijoro mu Murenge wa Zaza mu Kagari ka Nyagasozi.

Amakuru avuga ko uyu musore kimwe n'abandi benshi basanzwe mu rugo rw'umuturage yarahahinduye akabari, nuko mu gihe babasohoragayo we afata amacupa ashaka kuyakoresha arwanya inzego z'umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude yabwiye IGIHE ko uyu musore yari asanzwe yarananiranye atega abaturage mu muhanda akabambura abandi akabakubita, nijoro ngo bamusanga mu kabari ashaka gukubita icupa umupolisi.

Yagize ati “Ni umuturage w'umusore wari warananiranye, yarwanyije inzego z'umutekano, hari ahantu bari barimo kunywera bamusohoye ashaka kuzana amacupa ngo ayakubite komanda mu mutwe, byabaye nka saa 20h30 z'ijoro.”

Gitifu Singirankabo yakomeje avuga ko uyu musore yari asanzwe yarananiranye ari igihazi, aho yirirwaga akubita abaturage abandi akabambura ibyabo. Yasabye abanyarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho na leta yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Kibungo mbere yuko ushyingurwa.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Ngoma-Polisi-yarashe-umusore-wafatiwe-mu-kabari-yarenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-COVID-19-akayirwanya
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)