Pastor M. Gaudin yasohoye indirimbo nshya yise "Bishyitse" #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umupasiteri Mutagoma Gaudin ubarizwa mu itorero rya New Jerusalem Church yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Bishyitse' yanditse agamije kwibutsa abizera Imana ko bakwiye gusenga ntibacogozwe n'ibyo bacamo, ahubwo bakiringira Imana. Muri iyi ndirimbo hagaragaramo icyanditswe cyo muri Bibiliya Abafilipi 4:6 havuga ngo "Ntimukagire icyo mwiganyira ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana, mubisabiye mubyiringiye, mushima". M. Gaudin yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo abitewe n'umutwaro yari afite wo gusengera abandi. Ati "Nanditse iyi ndirimbo mbitewe n'umutwaro wo gusengera abandi. Muri ubu buzima abantu bafite ibintu byinshi bikenera ubutabazi bw'Imana. Nubwo ari indirimbo ni n'isengesho ryamvuye ku mutima". Umuhanzi Pastor M. Gaudin arimo kuramya Imana Yakomeje agira ati:"Ikindi ni ukwibutsa abizera ko bakwiye gusenga ntibacogozwe n'ibyo bacamo, ahubwo bakwiye kwiringira Imana". Yavuze icyifuzo cye ku muntu wese wumva cyangwa uzumva iyi ndirimbo ye nshya yise 'Bishyitse', ati "Ndifuza ko uzayumva yamubera ubuhanuzi, ndetse Imana igasohoza amasezerano ku buzima bw'abazayumva". Pastor M. Gaudin yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo ye nshya afite gahunda yo gukomeza gukora n'izindi ndirimbo zinyuranye. Ni indirimbo zizaba ziri kuri Album ye ya kabiri. Yagize ati "Mfite gahunda yo gukomeza ivugabutumwa rikorewe mu ndirimbo, nkaba ndimo gukora indirimbo zizajya kuri Album yanjye ya Kabiri, ndetse no gukora amashusho y'izindi ndirimbo". Video y'indirimbo "Bishyitse" wayisanga hano: Source: inyarwanda.com Vestine@agakiza
http://dlvr.it/RfWLdd

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)