Omborenga Fitina yahishuye ikintu kirimo gufasha APR FC muri iyi minsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wa APR FC, Omborenga Fitina avuga ko APR FC muri iyi minsi ikintu kirimo kuyifasha cyane ari ubuyobozi buba hafi y'abakinnyi bigatuma bumva ko nta mukino bagomba gutsindwa.

Nyuma y'uko APR FC ikoze impinduka mu bakinnyi n'abatoza, aho muri 2019 yirukanye abakinnyi bagera 16 ndetse igatandukana n'abatoza bari bayifite, byatanze umusaruro kuko abaje bahise begukana shampiyona ya 2019-2020 badatsinzwe umukino n'umwe.

Omborenga Fitina, avuga ko ukuntu barimo kwitwara ku giti cye abishyira ku bayobozi buba hafi y'ikipe bigatuma n'abakinnyi bumva ko nta mukino n'umwe bagomba gutsindwa.

Ati“ Ubuyobozi ukuntu buba hafi y'ikipe ni ibintu byiza cyane binatera imbaraga abakinnyi bari mu ikipe, kuko tuba twumva ko nta mukino tugomba gutakaza ndetse nta kipe yo mu Rwanda igomba kudutsinda bitewe n'uko abayobozi bamaze kudushyiramo icyo cyizere, byatumye imyumvire ihinduka.”

“Ugiye mu kibuga wese n'iyo yaba ari umukinnyi ukiri muto ukizamuka avuye mu Intare FC aba yumva ko nta kipe igomba kudutsinda. Ni cyo cyizere dufite kurusha ibindi byose kandi tugihabwa n'abayobozi bacu.”

Uretse ubuyobozi bw'ikipe, Omborenga avuga ko ubu abatoza APR FC ifite bari ku rwego rwiza, bafasha abakinnyi umunsi ku munsi.

Omborenga Fitina yinjiye muri APR FC mu mwaka wa 2017 avuye muri Topvar Topoľčany yo muri Slovakia, yanakiniye kandi Kiyovu Sports mu Rwanda.

Omborenga ngo ubuyobozi ni bwo bwihishe inyuma y'umusaruro bafite
Begukanye igikombe cya shampiyona badatsinzwe


source http://isimbi.rw/siporo/article/omborenga-fitina-yahishuye-ikintu-kirimo-gufasha-apr-fc-muri-iyi-minsi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)