Ntagitsina cy’umugabo kigira cm 20! Ibinyoma 5 biba mumafirime y’urukozasoni (Pornography) #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Ubundi filime z’urukozasoni zizwi nka pornographic movies cyangwa filmes pornograhiques ni filime zikundwa n’abantu benshi kandi mungeri zose, icyakora benshi muribo bagakunda kuzirebera murwihisho.

Aha twavuga nk’abana bihisha ababyeyi babo, abanyeshuli bihisha abayobozi b’ibigo byabo, abakozi mukazi bakihisha abakoresha, abashakanye  nabo nimwe narimwe bakihishanya umwe kuwundi ariko akirebera iyo filime!

Izi filime zikaba zerekana ibikorwa bitandukanye biganisha  cyangwa bishyira mubikorwa imibonano mpuzabitsina muburyo bunyuranye.

Igitangaje cyane kuri izi filime, ni uturingushyo ndetse n’amakabyankuru arenze urugero ashyirwa muri izifilime hagamijwe gushimisha abazireba, nyamara ugasanga abataribake mubakunzi bazo bibabera imbogamizi ikomeye kuko usanga nyuma yokuzireba bashaka gukora cyangwa gukorerwa ibyo babonyemo kandi nyamara ibyinshi muribyo bidashoboka.

Ibi bikaba byabaviramo nogusenya ingo zabo cyangwa gutandukana n’abakunzi babo.

Twifashishije ubusesenguzi bw’impuguke n’abanditsi b’abadage kubuzima bw’ingimbi, muri iyi nkuru, twabateguriye ibinyoma 5 bikunze kugaragara muri filime z’urukoza soni.

1. Ubunini (ingano) y’igitsina cy’umugabo

Nkuko abajya bareba izi filime babizi, akenshi usanga ibitsina by’abagabo bakina izi filming  bireshya cyangwa birenza uburebure bwa cm 20 nyamara akaba atari kenshi wabona gitsina cy’umugabo kirengeje cm 14,27 by’umwihariko kumugabane w’i Burayi nkuko byemezwa  n’impuguke zikaba n’abanditsi b’abadage Ann-Marlene Henning na Tina Bremer-Olszewski.

2.Ingano y’amasohoro

Muri izi filime, ntibatinya kwerekana amasoro menshi cyane mugihe cy’ibyishimo byanyuma nyamara mubuzima busanzwe amasohoro akaba abarirwa hagati ya ml 2 kugeza kuri ml 8 nubwo harabashobora kugeza kuri ml 15 bitewe n’igihe bamaze badakora imibonano mpuzabitsina. Ntukwiriye kugira ipfunwe rero igihe utabonye amasohoro nkayo muri filime!

3. Amabere y’abakobwa/abagore ahora ahagaze.

Si kenshi wabona abakinnyi b’aya mafilime bafite amabere yaguye, kuko benshi muribo usanga ahora ahagaze nyamara bitewe n’impamvu zitandukanye nk’imyaka, umubyibuho n’ibindi amabere akaba ashobora kureba hasi kabone niyo atagwa cyane.

4. Kumira amasohoro kw’abagore

Aba banditsi, bakomeza banavugako abagore benshi bagaragara bakunda  kumira amasohoro muri izi filime, nyamara muby’ukuri bikaba bidashoboka ko abantu bakunda ibintu bimwe kuburyo babihuriraho.

5. Ubwiza bw’igitsina cy’abakobwa/gore

Muri izi filime, abanditsi bagenda bagaruka kubwiza n’isura y’ igitsina cy’abakobwa/gore bazikina kuko usanga hafi yabose basa kandi ibi bikaba bidashoboka. Ibirero bakaba babigeraho mugukoresha  za tatuwaje (tattoo) n’ubundi buryo bw’ubuhimbano mukwigira beza!

The post Ntagitsina cy’umugabo kigira cm 20! Ibinyoma 5 biba mumafirime y’urukozasoni (Pornography) appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/ntagitsina-cyumugabo-kigira-cm-20-ibinyoma-5-biba-mumafirime-yurukozasoni-pornography/
Tags

Post a Comment

1Comments

Post a Comment