Ubutumwa 15 wagenera abawe batakiriho kumunsi wabo w’amavuko. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abenshi muritwe tumaze kumenyera uburyo bwo kwizihiza iminsi mikuru yo kuvuka kwacu cyangwa ukw’abacu, aho twifurizanya ibyiza n’imigisha bitandukanye hakoreshejwe amagambo meza, amashusho, imivugo n’izindi mpano muba mwateguriye  uwomunsi.

Arikose  niba umwe mubo twasangira ibi byishimo  yatuvuyemo agapfa, nigute twakomeza gufatanya nawe kwizihiza umunsi we w’amavuko? Muri iyi nkuru twakwegeranirije ingero z’ ubutumwa wagenera umuntu wawe utakiriho nyamara ukaba ushaka kwizihiza  umunsi we w’amavuko.

Bumwe muri ubwo butunwa  ni ubu bukurikira:

Kuri mama wawe utakiriho

1.Mama, nubwo udahari, ndashaka kukubwira ko nkigutekereza, by’umwihariko kuri uyumunsi wawe w’amavuko.

2. Mama, urupfu rwawe rwamfungiraniye mugahinda no mububabare bwinshi. Gusa nishimiyeko rwatumye wigira mu ijuru. Ugire umunsi mwiza w’amavuko, Ndagukumbuye.

3. Mpora nifuza gusubiza iminsi inyuma ngo nkosore amakosa nagukoreraga n’agahinda naguteye. Ndagukumbuye mama. Ugire umunsi mwiza w’amavuko.

4. Uyumunsi nkoherereje amarira yanjye mukimbo cy’impano y’umunsi mukuru w’amavuko yawe.Nubwo wadukuwemo, ariko urwibutso rwawe ruduhora mumitima iteka.

5 . Mama dukunda, turagukumbuye cyane. Uyumunsi turibuka ibyishimo twasangiraga kuminsi yawe y’amavuko ubwo warukiriho. Ugire umunsi w’amavuko mwiza mu ijuru.

Kuri papa wawe utakiriho

1. Papa nkunda, nubwo nakubuze ibyishimo wahaye ubuzima bwanjye bimpora kumutima. Kuri uyu munsi wawe w’amavuko, nkwifurije ibyishimo bidashira aho uri hose.

2. Uyumunsi ni uwawe w’amavuko, nyamara tubabajwe nokuba utakiri kumwe natwe. Twagombaga kuguha impano nyinshi ariko turakubuze. Icyo dushoboye ni ukukwifuriza ibyishimo byinshi aho wagiye.

3. Papa, nterwa ishema nokuba ari wowe wambyaye. Wanyigishije kwihanganira imibabaro nyuma uhita wigendera. Nanjye ndakora cyane ngo ntazagukoza isoni. Umunsi mwiza w’amavuko kandi ukomeze kuruhukira mumahoro.

4. Papa, nkoherereje intashyo nyinshi zuzuye urukundo n’utu bizu (bisous/kisses) kuri uyu munsi wawe w’amavuko. Turagukunda kandi turagukumbuye.

5. Papa, niwowe nkesha kuba uwondiwe ubu.Ubu mfite abantu benshi bankunda kubera indangagaciro nakwigiyeho.Nizeyeko umeze neza aho uri. Turagukunda kandi turagukumbuye. Ugire umunsi mwiza w’amavuko papa.

Kuri sogokuru wawe utakiriho

Akenshi, ababyeyi bacu bakuru (Nyogokuru/sogokuru) nibo bakunda kwitaba Imana mbere  mumuryango, ndetse ugasanga bagiye batamenyanye n’abuzukuru babo cyane kuko baba bakiri batoya cyane abandi bataravuka.

Murwego rwo gukomeza kuzirikana ibihe byiza mwagiranye cyangwa mwakagombye kugirana iyo bahaba, reba amwe mumagambo meza wamubwira byumwihariko kumunsi we w’amavuko.

1. Sogokuru nkunda, warakoze kundemamo ubugabo. Nibyo mumyaka turatandukanye ariko nyamara mumaraso turi bamwe. Kuri uyu munsi wawe w’amavuko, ngutuye agahinda ko kutakubona nk’impano. Ugire umunsi mwiza w’amavuko.

2. Nyogokuru dukunda, ntibitworoheye guhimbaza umunsi wawe w’amavuko tutakubona, ariko kandi abagukomokaho twese tukwifurije amahoro aho uri hose.

3. Nubwo tugukumbura buri munsi, agahinda karushijeho kutwica kuri uyumunsi wawe w’amavuko. Ntakindi tukwifuriza uretse amahoro aho uri tutabasha kugera. Ugire umunsi mwiza w’amavuko.

4. Tuvuye gusura imva yawe kuri uyumunsi wawe w’amavuko. Turagukumbuye nkaho aribwo tukikubura.Hahirwa abamarayika mwibanira mu ijuru. Tukwifurije umunsi mwiza w’amavuko.

5. Tukwifurije umunsi mwiza w’amavuko mu iijuru. Tugukumbura buri munsi, ntitwabona amagambo yo kubikubwira.Turagukunda

The post Ubutumwa 15 wagenera abawe batakiriho kumunsi wabo w’amavuko. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/ubutumwa-15-wagenera-abawe-batakiriho-kumunsi-wabo-wamavuko/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)