Kamonyi: Maze amezi menshi nsiragira kuri RIB, ni mumfashe-Umuturage abwira Meya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukamugenza Marceline, atuye mu Mudugudu wa Muhambara, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi. Avuga ko tariki 29 Werurwe 2020 yatanze ikirego kuri RIB arega umugabo we, ariko kugeza kuri uyu wa 31 Kanama 2020 ngo ahora asiragira, amezi akavuga ko abaye menshi atazi iherezo ry’ikirego yatanze, mu gihe yaba we n’abana ngo bariho batariho.

Mu nama Tuyizere Thaddee, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi yagiranye na bamwe mu baturage b’Akagari ka Kabagesera kuri uyu mugoroba wa tariki 31 Kanama 2020, yari igamije kubakangurira kureka gukora ibinyuranye n’amabwiriza yo kwirinnda Covid-19, niho uyu mubyeyi yaboneye akanya maze avuga ko ari amahirwe kuba abonye uyu muyobozi, amusaba kumufasha mu kibazo cye ngo kuko amaze igihe asiragira kuri RIB ariko ntarenganurwe.

Uyu mubyeyi wari waje ahetse umwana muto, avuga ko umugabo we basezeranye yamutaye agasanga indaya( uko yabyivugiye), akaba nta bitunga abana, atabishyurira Mituweli n’ibindi. Gusa ikirenze ibi, uyu mugabo ngo ahora amuhiga ngo amwice cyangwa se amugirire nabi nkuko yagaragaje ko mu kwezi kwa Nyakanga tariki 28 uyu mwaka yamuteye amamuhohotera ndetse akamutema ku kuboko.

Ku nama n’impanuro kuri Covid-19, abaturage bibukijwe ko icyababera cyiza ari ugukora ibyo basabwa kuruta kwishora mu byabakururira akaga.

Mukamugenza, avuga ko ubuyobozi kuva kwa Mudugudu bazi neza aho uyu mugabo aba, na RIB yahaye ikirego avuga ko yayihaye amakuru yose yari nkenerwa, ko ndetse ari umucuruzi w’inzoga no muri ibi bihe bya Covid-19. Uyu mubyeyi, muri iyi nama yanahavugiye bimwe mu bikorwa bibi avuga ko uyu mugabo we akora, aho ngo anafite gihamya yabyo.

Avuga ko hari n’igihe bigeze kumubwira ko bamufashe(umugabo), agenda agiye kureba ko bamushyikiriye, ariko ngo aza gutungurwa n’uko icyo gihe yasanze yatorokeshejwe na bamwe mu bari bamufashe.

Mu gutakambira umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, yamusabye ko iki kibazo cye yamufasha kugikurikirana, akamenya impamvu adafashwa kurenganurwa, ariko by’umwihariko agasaba ko uburenganzira ku bana burimo nko kuvuzwa no kubaho( kurya) bwitabwaho n’uyu avuga ko basezeranye bakanabyarana.

Meya Tuyizere, ateze amatwi ikibazo cy’uyu muturage.

Mu magambo make, Tuyizere Thaddee, yabwiye uyu mubyeyi ko agiye gufasha kumenya iby’iki kibazo ndetse asaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Mwizerwa Rafiki ku mufasha kwihutisha ikurikiranwa ry’iki kibazo kuko n’umugabo uregwa byagaragjwe ko aho aba n’aho akorera hazwi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com



source http://www.intyoza.com/kamonyi-maze-amezi-menshi-nsiragira-kuri-rib-ni-mumfashe-umuturage-abwira-meya/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)