Ubuhamya bwa Dr Nyiramirimo uziranye neza na Paul Rusesabagina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rumukurikiranyeho ibyaha birimo kurema no kuyobora imitwe y'iterabwoba, iterabwoba, gutwika, ubushimusi n'ubwicanyi byakorewe abaturage b'inzirakarengane b'Abanyarwanda.

Ni ibyaha bivugwa ko Rusesabagina akekwa ko yabikoreye muduce dutandukanye tw'u Rwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.

RIB itangaza ko hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugirango abazwe ibi byaha, ndetse kuri ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Police ya Remera mu gihe hagikorwa iperereza kubyo akurikiranyweho hakurikijwe ibiteganywa n'amategeko y'ikurikirana byaha.

Rusesabagina yavukiye i Murama ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ariko nyuma yagiye gutura i Bruxelles mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari atuye I Nyamirambo.

Uyu mugabo yatangiye kumenyekana cyane ubwo yamurikaga filimi Hotel Rwanda yamukinweho nk'uwarokoye abantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines.

Ni filime yatumye benshi bamuha ibihembo ndetse aza no guhabwa icyitwa ‘Presidential Medal Award of Freedom', yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.

Dr Odette Nyiramirimo wahoze ahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EALA, avuga ko mbere umuryango we n'uwa Rusesabagina bari inshuti cyane.

Nyiramirimo avuga ko aziranye neza n'umuryango wa Rusesabanina cyane ko yakoranye n'umugore wa Rusesabagina, Thacienne Mukangamije muri CHUK, mbere y'uko we n'umugabo we Dr Gasasira Jean Baptiste bashinga ivuriro ‘Le Bon Samaritain'.

Muri Gashyantare umwaka ushize wa 2019, Dr Nyiramirimo yaganiriye na IGIHE avuva ko ubwo indege ya Perezida Habyarima yahanurwaga mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994 ndetse Abatutsi bagatangira kwicwa, Rusesabagina ngo yahamagaye kwa Dr Gasasira abura uwitaba, bose bahavuye.

Uretse Abanyarwanda bari mu gihugu, abanyamahanga na bo bari bahiye ubwoba ku buryo ku wa 10- 16 Mata Ingabo z'Ababiligi zakoze ‘Opération Silver Back', ku rundi ruhande Abafaransa bakora ‘Opération Amaryllis' (ku wa 8-14 Mata) mu gucyura bene wabo bari mu Rwanda rwari rwamaze gucura umwijima.

Paul Rusesabagina wari umaze hafi igiye yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, kuri ubu ari i Kigali ategereje kugezwa imbere y'ubutabera.

Guverinoma yariho ngo yaje kubwira Rusesabagina ko ikeneye Hotel des Diplomates kuko hari abagombaga kuyikoreramo kandi bakayiraramo, bityo abantu basanzwe bategekwa kuhava.

Nyiramirimo ati “Nkurikije uko yatubwiye (Rusesabagina), ni uko yagiye muri Milles Collines, ahita afata ubuyobozi bwaho.” Hotel des Diplomates na Hôtel des Mille Collines zari iz'ikigo cy'indege cya Sabena cy'Ababiligi.”

Kimwe n'abandi bantu batandukanye, Nyiramirimo yahungiye muri Hôtel des Mille Collines ku wa 27 Mata 1994, umugabo we n'abana bahagera ku munsi ukurikiyeho bafashijwe na Nzaramba François wari Lieutenant mu ngabo z'icyo gihe, ubu ni umuganga mu bitaro bya gisirikare.

Muri iyo hoteli hari hahungiye abantu benshi, si Rusesabagina bose wabazanye ngo abahe ubuhungiro kuko ‘nawe ntiyigeraga asohoka, yari afite ubwoba ko bashobora kumwica'.

Nyiramirimo avuga ko babaga mu cyumba bari abantu nka 27, bakarya ibiryo byo mu bikombe, nyuma MINUAR iza gusaba ibiryo muri Croix Rouge babaha ibigori n'ibishyimbo.

Ati “Abafite amafaranga barishyuraga, abatayafite bagasinya, natwe niko twabigenje ntayo twari dufite, ahubwo nasanze nari mfite n'agasheki mu mufuka, nagasinyeho k'amadolari $400, bayankuyeho hariya muri BCR nyuma ya Jenoside, Hôtel des Mille Collines.”

Abadafite amafaranga ngo basinye mu gitabo bemera umwenda, nubwo ngo bigoranye kumenya niba uko basinye bose nyuma barishyuye.

Abandi bahungiye muri Hôtel des Mille Collines barimo abakomeye nka Rubangura, Bernard Makuza (wigeze kuba Perezida wa Sena), Makuza Bertin wari umunyenganda, Ambroise Murindangabo, Habiyakare wabaye Minisitiri n'abandi.

Ubwo muri Werurwe 2008 hamurikwaga igitabo ‘Hotel Rwanda – or the Tutsi Genocide as seen by Hollywood', cyanditswe na Dr Alfred Ndahiro afatanyije Privat Rutazibwa ; Bernard Makuza wari Minisitiri w'Intebe yashimangiye ko nta muntu Rusesabagina yarokoye ku bwe.

Ni igitabo kivuga neza amateka y'abarokokeye muri Hôtel des Mille Collines, bitandukanye na filimi ‘Hotel Rwanda' yashyizwemo umunyu ikagira Rusesabagina intwari ku bikorwa bitigeze bibaho.

Rusesabagina yatangiye kwandikwaho ibitaho ahagana mu 2000, icyo gihe akaba yari yaragiye i Burayi ariko agisurana n'umuryango wa Nyiramirimo na Gasasira.

Ubwo mu 2000 yari agiye guhabwa igihembo ‘Immortal Chaplains Prize for Humanity' ni bo ba mbere yabimenyesheje.

Nyiramirimo ati “Icyo gihe Rusesabagina araduterefona ati baravuga ngo nakijije abantu ndetse bibanza no kudusetsa, tuti ese ni bangahe wakijije ku buryo baguhereye igikombe ? Ati ‘ibyo aribyo byose iyo abantu bashatse kuguha inka, uri umuvandimwe, nawe ujya kureba iyo nka'.”

Nyiramirimo n'umugabo we bagiye kwifatanya na Rusesabagina, ariko nawe ubwe yemeraga ko ibikorwa bye abazungu babikabiriza, ariko ngo akumva ntacyo bimutwaye.

Ubwo mu matariki ya mbere Mata 2004 hari imyiteguro yo kwerekana bwa mbere filimi ‘Hotel Rwanda', imyiteguro yarakozwe ndetse Nyiramirimo na Minisitiri w'urubyiruko, umuco na Siporo, Joseph Habineza babimenyesha inzego nkuru z'igihugu.

Filimi yari yarangiye, Terry George yemera kuyereka Abanyarwanda muri Stade Amahoro ku buntu.

Nyiramirimo ati “Terry George yaturutse muri Amerika aca i Bruxelles ngo azane na Rusesabagina kuko ari we mukinnyi w'imena wa Hotel Rwanda. Ari mu nzira, Rusesabagina yaramuhamagaye ati ‘ntabwo nkigiye mu Rwanda urajyana n'umugore wanjye, njye sinjya mu Rwanda'.”

“Naho Rusesabagina yavuganye n'Abafaransa bamubwiye bati urajya mu Rwanda kugirayo ute ? Baranamuhamagara ahubwo ajya i Paris gutangayo ikiganiro n'abanyamakuru, atuka leta, avuga ko ari abicanyi, ko yagiye ahunze adashobora gukoza ikirenge mu Rwanda kandi hari hashize nk'amezi abiri avuye kwishyuza amafaranga ye muri ORTPN.”

Icyo gihe ngo byaratunguranye, ndetse ba Nyiramirimo batangira guhamagarwa babazwa ibyo inshuti yabo yavuze, bo babimubaza akabahakanira

Source : IGIHE



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ubuhamya-bwa-Dr-Nyiramirimo-uziranye-neza-na-Paul-Rusesabagina
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)