Dore ubuvuzi bw’ibanze ukwiriye gukorera umuntu urumwe na sikorupiyo!! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aka gakoko gakunze kwibera mubyatsi, kimwe no mubutayu ni kabi cyane kuko kagira ubumara bukomeye bwica mukanya gato igihe umuntu atabonye ubuvuzi because.

Mari iyinkiru , twaguteguriye ibyo wakora  mugihe kakurumye cyangwa karumye mugenzi wawe kugirango murengere ubuzima bwanyu

Scorpion ziri mumuryango umwe n’igitagangurirwa zikagira impuzandengo y’ uburebure bwa santimetero 3 n’ubwo ushobora kubona ubwoko bwazo bushobora kuba buto cyangwa bunini kurutaho.

Utitaye ku kuntu ubibona, sikorupiyo zifite ubumara kandi zifite ubushobozi bwo kugukomeretsa ndetse nokwica nkuko twabivuze cyane cyane iyo hatabonetse ubuvuzi bwihuse.

Dore bimwe mubyibanze wakenera  mugihe ikurumye cyagwa ikaruma mugenzi wawe:

  1. Gusuzuma ibimenyetso ufite
  2. Kumenya Ubwoko bwo Kwivura by’ibanze!

Ukirumwa na sikoropiyo, Karaba ahantu hafashwe (harumwe) ukoresheje isabune n’amazi meza nibiba byiza cyane abe akonje.

. Kuramo uburyo ubwo aribwo bwose bw’imitako cyangwa ibikoresho bishobora kugira ingaruka ku kuzenguruka kw’amaraso igihe agace karumwe kabyimbye. Twavuga nkimpeta, ugomba kuyikuramo byihuse.

.Koresha ikintu gikonje cyane utsindagire ku gikomere cyanwe  hamwe naho byegeranye hose ibi nibyiza mumasaha abiri yambere nyuma yo gukomeretswa.

.Fata imiti igabanya ububabare no kutamererwa neza. Ariko mbere yo kubikora, baza muganga wawe kubijyanye nuburyo bukwiye bw’imiti yububabare ugomba gufata kugirango wirinde izindi ngorane.

.Hagati aho, niba umwana, umusaza, cyangwa itungo ryarumwe, shakisha ubuvuzi ako kanya, cyane cyane niba bagaragaje  ibimenyetso bikomeye.

.Komeza ushyireho cya kintu gikonje cyawe nka Barafu ikonje ahantu harumwe mugihe ugana kw’ivuriro cyangwa kubibitaro.

Niba warumiwe  hanze y’urugo cyangwa se ahandi hantu hategereye ubutabazi bw’ibanze ihutire kwivuza mumaguru mashya.

  1. Niba bishoboka, fata sikorupiyo ikurumye uyijyane kwa muganga kuko bizabafasha gutahura imiti bakuvurisha  bidatwaye umwanya munini.

Twandikire muri comment kukibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba wifuza kuduha kunkuru tukugezaho.

The post Dore ubuvuzi bw’ibanze ukwiriye gukorera umuntu urumwe na sikorupiyo!! appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/dore-ubuvuzi-bwibanze-ukwiriye-gukorera-umuntu-urumwe-na-sikorupiyo/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)