Gutereta si ibyanone! Imigani migufi 10 kurukundo nyarukundo 1/6 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukundo nyarukundo si umwihariko w`abubu gusa ahubwo ni inzozi zarotwaga n`abakurambere bacu uko imyaka yagiye isimburana kugeza muri iki gihe cyacu

Murwego rwo kugufasha kugera cyangwa kurinda urukundo nyarukundo ndetse no gukomeza kumviriza uburyohe bwarwo, twakwegeranirije imigani migufi y`urukundo yagiye ifasha abatari bake kandi mubihe bitandukanye bagakomeza kwiturira mu ijuru ry`urukundo.!

Muri iki gice cya mbere turakugezaho imigani migufi 10 izakurikirwa n`ibindi bice 6 by`imigani nk`iyi.

1. Urukundo Nyarukundo rubyara umunezero nyawo. Icyakora kugirango urwo Rukundo rubeho, abakundana bagomba kuba bafite imibili yuzuzanya, imitekerereze ishobora kumvikana, amahitamo ajyanye kandi yuzuzanya, ibyifuzo bigiye umujyo umwe n`amashuli angana cyangwa yenda kungana. Buri wese kandi agomba kuba bafite indangagaciro zo gutekereza kuwundi mbere yo kwitekerezaho we ubwe. Abo bantu iyo bahuye, urukundo rwabo ruba ntagereranwa!
Byavuzwe na René Barjavel mumwaka w`1966

2. Urukundo nyarukundo ni ikiragi, rugira ibanga kandi ntirwivanga. Rukenera kurutekerereza!
Byavuzwe na Jean Frain du Tremblay (1708)

3. Ntawifuza gukundirwa impamvu runaka nk`ubwiza, ubukire,ubwenge, kugira imishinga/ibitekerezo byubaka n`ibindi. Urukundo rufite ibisobanuro si urukundo nyarukundo!
Byavuzwe na Jean Dutourd (1980)

4. Urukundo nyarukundo rwemera byose by`uwo ukunda. Umufata uko ari, n`ibyiza bye ndetse n`ibibi bye!
Byavuzwe na Raymond Queneau (1973)

5. Urukundo nyarukundo ntirukorana na kamere yo gukunda utuntu no kuba intagondwa biturutse mukugira isoni cyangwa kwanga kugirwa inama.
Byavuzwe na Pierre Baillargeon (1959)

6. Urukundo nyarukundo ni imbonekarimwe, igihe urubonye rufate nk`akarabyo gaturutse mu ijuru!
Byavuzwe na Paul Brulat (1900)

7. Urukundo nyarukundo rurema udushya, rurwanya akamenyero
Byavuzwe na Edgar Morin 2004

8. Urukundo nyarukundo ni uruhuza abantu babili ariko rukanabahuza n`umuryango mugari w` ikiremwa muntu.
Byavuzwe na Henri-Frédéric Amiel (1854)

9. Urukundo nyarukundo ni urwubahisha umuntu, rukamutera imabaraga z`umutima ndetse rugatunganya uburyo abayeho.
Byavuzwe na Henri-Frédéric Amiel 1880.

10. Urukundo nyarukundo ntirunaniza, ahubwo rukugira mwiza, rurakumurikira.
Byavuzwe na Omraam Mikhaël Aïvanhov (1980)

The post Gutereta si ibyanone! Imigani migufi 10 kurukundo nyarukundo 1/6 appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/gutereta-si-ibyanone-imigani-migufi-10-kurukundo-nyarukundo-1-6/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)