Chadwick wakinnye muri black panther yitabye Imana kumyaka 43. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa Black Panther, Chadwick Boseman, yapfuye nyuma y’imyaka ine yanduye kanseri y’amara, nk’uko umuryango we wabitangaje ku wa gatanu. Yari afite imyaka 43.

Uyu mukinnyi yitabye Imana iwe mu gace ka Los Angeles ari kumwe n’umugore we n’umuryango iruhande rwe.

Chadwick bamusanganye kanseri yo mu cyiciro cya III mu mwaka wa 2016, akomeza kubana nayo muri iyi myaka 4 ishize ubwo yagendaga igera ku cyiciro cya IV,
‘Umurwanyi nyawe, Chadwick yihanganye muri byose, kandi akomeza kugaragara mumafilime menshi mwakunze cyane.’

Uyu muryango wagaragaje amafilime menshi ya Boseman aherutse, harimo Marshall, Da 5 Bloods, na Black Wilson’s Ma Rainey’s Black Bottom, yafashwe amashusho ‘mugihe cyo kubagwa no hagati mu burwayi bwe.’

Mu itangazo ryasohowe n’abagize umuryango we rigira riti: ‘Byari iby’icyubahiro mu mwuga we kuzana Umwami T’Challa muri Black Panther.’

‘warakoze kubwurukundo rwawe n’amasengesho, kandi ntituzakwibagirwa na nyuma y’iki gihe kitoroshye.’

Umuvugizi we yavuze ko Boseman asize umugore we Taylor Simone Ledward n’umubyeyi kandi nta mwana babyaranye.

Uyu mukinnyi yari yarakomeje kwisuzumisha hamwe nubuzima bwe bwite.
Yavuzweho gukundana na Ledward nyuma yuko bombi bagaragaye baca kuri tapi itukura mu bihembo bya SAG 2019, ariko ubukwe bwe ntibwigeze buvugwa kugeza apfuye.

We n’umugore we baherukaga kugaragara batikumwe muri Gashyantare ku mukino wa 69 wa NBA All-Star Umukino wa Chicago.

Boseman ntabwo yari yaravugiye kumugaragaro ibijyanye no gusuzuma kanseri ye, ariko yari yarateje impungenge ubuzima mu ntangiriro zuyu mwaka nyuma yuko abafana bamenye isura ye idasanzwe.

Boseman yavukiye muri Caroline yepfo, yarangije muri kaminuza ya Havard kandi afite uruhare rutari ruto muri cinema mbere yuko aba umustar muri 2013.

Uyu mukinnyi yari azwiho gukina ibimurimo ariho benshi baheraga bahamya ubuhanga bwe umuryango mugari wa sinema ndetse n’isi muri rusange bibuze umuntu wingenzi, twasoza tumwifuriza iruhuko ridashira ndetse tunihanganisha umuryango we n’abakunzi be muri rusange.

The post Chadwick wakinnye muri black panther yitabye Imana kumyaka 43. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/chadwick-wakinnye-muri-black-panther-yitabye-imana-kumyaka-43/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)