Chadwick Boseman wamenyekanye nka Black Panther yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chadwick Boseman umunyamerika wamamaye cyane muri filime ya Black Panther ari umukinnyi w'imena aho akina yitwa T'Challa cyangwa Black Panther(Igisamagwe cy'umukara), yitabye Imana azize kanseri.

Muri iyi filime Black Panther yatumbagije izina rye muri sinema, yiganjemo abibirabura benshi, akina ari umwana w'umwami w'igihugu cya Wakanda kiba giherereye ahantu hihishe muri Afurika cyarateye imbere mu ikoranabuhanga, nyuma y'uko se apfuye, T'challa ni we waje kumusimbura aba perezida w'iki gihugu.

Mu ijoro ryakeye rishyira ku wa 29 Kanama 2020 ni bwo uyu mugabo wigaruriye imitima ya benshi yitabye Imana ku myaka 43, ni inkuru yashenguye benshi ku Isi.

Umuryango we ukaba wemeje aya makuru ko Chadwick Boseman yitabye Imana, yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Los Angeles, akaba yahitanywe na kanseri yari amaranye imyaka 4.

Black Panther yitabye Imana


source http://isimbi.rw/sinema/article/chadwick-boseman-wamenyekanye-nka-black-panther-yitabye-imana
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)