Bimwe mu byaranze Mutsindashyaka théoneste wongeye kugarurwa muri politike nyuma yigihe kirekire. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mutsindashyaka Théoneste wakanyujijeho mu myaka ishize haba mu gihe yayoboraga Umujyi wa Kigali no mu gihe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Kongo (Congo Brazzaville). Ibi byatangajwe mu byemezo by’Imana y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu.

Mutsindashyaka Théoneste yakoze akazi gatandukanye ka Leta, aho yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, aba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, aba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yavuye aho yerekeza muri Gereza Nkuru ya Kigali (1930) aho yakekwagaho kunyereza umutungu wa Leta.

Mu mwaka wa 2010, ni bwo yasohotse muri gereza agizwe umwere, kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara muri politiki, icyakora nyuma y’imyaka ine yaje kongera kugirirwa icyizere ahabwa indi mirimo, aho yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro nto n’iziciriritse mu karere k’Ibiyaga Bigari, mu Ihembe rya Afurika no mu bihugu bihana imbibi RECSA (Regional Centre on Small Arms). Icyo gihe hari tariki 24 Mata 2013.

Ubwo yayoboraga Umujyi wa Kigali kuva muri 2001 kugeza muri 2006, Mutsindashyaka Theoneste bamwe bigeze guha izina ry’iritazirano rya “Mutsindamazu” kubera inkubiri yazanye mu kuvugurura imiturire muri uyu mujyi, yari umuyobozi uzwiho gufata ibyemezo bikarishye no guhangana n’unyuranya nabyo.

Ku buyobozi bwe mu Mujyi wa Kigali, Mutsindashyaka yari azwiho gufata ibyemezo bikarishye, cyane cyane mu bibazo by’amasambu n’imiturire.

Yahanganye bikomeye na Umwamwezi Joséphine (Nyiri La Comete) uzwi ku izina rya Nyiragasazi ku bw’umuturirwa yashakaga kuzamura, Mutsindashaya akawita ‘ikiburazina’.

Undi bahanganye ni nyakwigendera Mirimo yashatse gusenyera, urubanza rukarangira Umujyi wa Kigali utegetswe kwishyura miliyoni 150.

Mutsindashyaka yamenyekanye kandi ubwo yitaga amazu y’abafite amikoro make bo mu Mujyi wa Kigali “utururi” cyangwa “ibyari by’inyoni” tugomba gusenywa.

Ku buyobozi bwe niho hatanijwe gahunda yo guca abazunguzayi muri Kigali, gukuraho kiyosike na kontineri zitajyanye n’igihe, gusenya inzu zidafite ibyangombwa n’ibindi.

The post Bimwe mu byaranze Mutsindashyaka théoneste wongeye kugarurwa muri politike nyuma yigihe kirekire. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/bimwe-mu-byaranze-mutsindashyaka-theoneste-wongeye-kugarurwa-muri-politike-nyuma-yigihe-kirekire/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)