Uwacu Julienne wahoze ari Minisitiri yagiriwe icyizere ahabwa indi mirimo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa Kane tariki 18 Ukwakira 2018, nibwo mu mpinduka zakozwe na Perezida Paul Kagame, habayemo n'ikurwa rya Uwacu Julienne muri Minisiteri yitwaga iy'Umuco na Siporo, umwanya yari yaragiyeho abimburiye abandi bagore kuko mbere iyi Minisiteri yayoborwaga n'abagabo. Kuva icyo gihe nta wundi mwanya yari yarahawe muri Leta.

Uwacu Julienne w'imyaka 41, yagizwe umuyobozi muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu aho yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera Inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG).

Uwacu Julienne wahawe kuyobora FARG, ni umwe mu bagize ibikomere bitoroshye bya Jenoside yakorewe Abatutsi, byanatumye akura yanga umuryango wa Se kuko warimo abagize uruhare muri Jenoside yamugize impfubyi.

Tariki 12 Ukuboza 2016, igihe yari Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yatanze ubuhamya bwakoze benshi ku mutima ubwo yaganirizaga urubyiruko ruri mu Itorero urunana rw'Urungano riri kubera i Gabiro, ryari rigizwe n'abasore b'inkumi baba mu Rwanda no mu mahanga. Yasobanuye ubuzima yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubwo yasobanuraga iby'umuryango akomokaho n'uburyo wishwe, Uwacu yagize ati : "Navutse kuri Papa w'Umuhutu na Mama w'umututsi. Mu ishuri nahagurukaga mu byiciro byose. Muri 1994, ababyeyi banjye bishwe n'abasirikari ba leta y'abatabazi. Imitungo yacu yasahuwe n'abaturanyi ndetse na bene wacu. Mu gukura nk'imfubyi, nanze bene wabo wa papa."

Uwacu Julienne yakomeje asobanura uburyo yibazaga impamvu abahutu batakoze Jenoside, ntacyo bakoze ku bahigwaga. Aha yabisobanuye agira ati : "Nahoraga nibaza impamvu Abahutu batahigwaga ntacyo bakoze ngo bahishe Abatutsi bicwaga... Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nagombaga kwiga amashuri yanjye no kurera abavandimwe banjye... Uyu munsi mfite igihugu cyanjye, ndi umugore ufite agaciro. Ibyo bituma nishimira kuba muri uru Rwanda rushya."



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Uwacu-Julienne-wahoze-ari-Minisitiri-yagiriwe-icyizere-ahabwa-indi-mirimo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)